Ingo 5000 zimaze kwimurwa ahashyira ubuzima bwabo mu kaga

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Nyuma y’itangazo rya Meteo Rwanda riteguza imvura idasanzwe mu ntangiro z’ukwezi kwa Gicurasi, Leta y’u Rwanda yatangiye kwimura abaturage bari basanzwe batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga. 

Ministeri ifite Ibiza mu nshingano yabaruye ingo 8,800 ziri ahashobora kwibasirwa n’ibiza mu gihugu hose. Iyi Ministeri ifatanije n’inzego z’ibanze mu turere twagaragaye mo ukwibasirwa n’ibiza bavuga ko muri izi ngo izirenga 5000 ubu zamaze gukurwa mu manegeka, hirindwa ko imvura yazahabasanga.

Imvura nyinshi yaguye Taliki ya mbere Gicurasi yangije umuhanda ujya ku ruganda rw’icyayi rwa Rubaya. Ni umuhanda uhuza uturere twa Nyabihu na Ngororero. Mbere yaho gato kuwa 30 Mata Imvura yari yasenye uruganda rw’icyayi rwa Vunga ruri mu karere ka Nyabihu. Aha hangiritse inyubako n’ibikoresho bifite agaciro ka Miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibiza bimaze iminsi byibasiye akarere u Rwanda ruherereye mo byahitanye amagana y’abaturage mu bihugu bya Kenya, Tanzaniya n’u Burundi. Byasize kandi ibihumbi by’abaturage bakuwe mu byabo.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:36 am, Jul 27, 2024
temperature icon 17°C
scattered clouds
Humidity 59 %
Pressure 1016 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe