Perezida Joe Biden yatangaje ko afite icyizere cy’uko amasezerano yo guhagarika imirwano mu ntambara ya Israel na Gaza azaba yagezweho mbere y’uko igisibo cya Ramadhan gitangira hagati ya tariki 10 na 11 Werurwe 2024.
Yavuze ko bagiye gukora cyane kugira ngo aya masezerano agerweho. Biteganyijwe ko hazabaho agahenge k’iminsi 40 ndetse no kongera ubufasha bugenerwa Gaza. Hari kandi kurekura imfungwa z’abanya-Palestine bafashwe na Israel, hanyuma na yo ikarekura abanya-Israel yafashe bugwate.
Ubwanditsi