Inyama z’ingurube zikomeje kuba imari ishyushye

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Umubare w’ingurube mu Rwanda wavuye ku 684,708 mu mwaka wa 2010 ugera ku ngurube Miliyoni 1 n’ibihumbi 700 mu mwaka ushize wa 2023 nk’uko byemezwa na Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi MINAGRI.

Mu mwaka wa 2019 kandi mu Rwanda habonekaga Toni 23.000 z’inyama z’ingurube none mu 2024 ubu haboneka Toni 68,000.

U Rwanda rwashoye Miliyari 1 na Miliyoni 300 mu iyubakwa ry’amabagiro y’ingurube 10 hirya no hino mu gihugu. Hagamijwe kongera ubuziranenge bw’izi nyama zigenda zigarurira imitima ya benshi imbere mu gihugu no hanze yacyo.

Uturere 10 turi kubakwa mo amabagiro ya kijyambere y’ingurube ni Ruhango, Huye, Nyamagabe, Nyamasheke, Karongi, Rulindo, Gicumbi, Burera, Musanzena Rutsiro. Buri bagiro muri aya rifite ubushobozi bwo kubaga nibura ingurube 50 buri munsi.

RAB ivuga ko Aya mabagiro ngo yitezwe ho kuvugurura ubworozi bw’amatungo magufi, bukajyana n’igihe, ubuziranenge bw’izi nyama bukaba bwizewe bigateza imbere aborozi b’ingurube. RAB kandi ivuga ko aya mabagiro niyuzura ngo hazajya hakusanyirizwa ingurube zigiye kubagwa hanyuma inyama zikoherezwa mu tundi turere tw’u Rwanda tudafite amabagiro.
Aya mabagiro kandi yitezweho guteza imbere ingano y’inyama zoherezwa mu mahanga.

Mu mwaka wa 2021/2022 u Rwanda rwohereje mu mahanga inyama zifite agaciro ka Miliyoni 8.8 z’amadorali ya Amerika ziza kugera kuri Miliyoni 22.3 mu mwaka wa 2022/2023. Inyama z’inka n’iz’ingurube zigize 95% by’inyama zo mu Rwanda zoherezwa mu mahanga. NAEB igaragaza ko zoherezwa mu bihugu bya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, Canada, Leta zunze ubumwe za Amerika n’ubuholandi.

Imibare iheruka ya RAB igaragaza ko mu Rwanda hari ingurube Miliyoni 1 n’ibihumbi 700.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:39 pm, May 20, 2024
temperature icon 25°C
scattered clouds
Humidity 47 %
Pressure 1009 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe