Nyuma yo kunamira abanyepolitiki bazize kurwanya Jenoside bashyinguwe ku rwibutso rwo ku i Rebero, Perezida wa Sena, Dr. Kalinda François Xavier yatangaje ko umurongo abanyepolitiki bahisemo nyuma ya jenoside ari uwo gushyira imbere inyungu z’igihugu mbere y’inyungu z’imitwe ya Politiki.
Dr. Kalinda yagaragaje ko uyu ari umwanzuro wavuye mu biganiro hagati y’umuryango wa FPR Inkotanyi n’amashyaka atarijanditse muri Jenoside byabaye nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Perezida wa Sena y’u Rwanda avuga ko muri ibi biganiro havuyemo umwanzuro ukumira politiki ishingira ku ivangura n’amacakibiri, ahubwo ngo himikwa politiki y’ibiganiro byubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.
Dr Kalinda yashimangiye ko ubu abanyepolitiki bafite umukoro wo kurwanya imvugo zibiba urwango no guhangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yemeza ko bishoboka gukora politiki itavangura kandi igamije ineza y’igihugu. Yagize ati “Abanyepolitiki bibukwa ni urugero rwiza rwabo mu kwitandukanya n’ikibi no kwanga akarengane”.
Perezida wa Sena washoje iminsi 7 y’icyunamo, yanenze cyane abanyepoltiki bo mu mashyaka ya Aprosoma, Parmehutu, MRND n’udushami twayo twibumbiye muri Hutu power yagize uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.