Mu ijoro ryo ku wa gatandatu taliki 13 Mata 2024 Irani yagabye igitero cy’indege zitagira abapilote n’ibisasu biremereye kuri Isiraheli.
Isiraheli iravuga ko yasenye 99% by’ibisasu n’utudege tutagira abapilote byagabwe mu kirere cyayo na Irani. Amakuru aravuga ko igitero cya Irani cyari kigizwe n’utudege tudafite abapilote tubarirwa muri 300 ndetse n’ibisasu biremereye bya misile birenga 120.
Mu kiganiro kuri telefone, Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu yaganiriye na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden. Biden yabwiye Netanyahu ko USA yiteguye gutabara no kurinda Isiraheli ariko ko itazigera itera Irani.
Umuvugizi w’igisirikare cya Isiraheli yatangaje ko kugeza ubu habayeho iyangirika rito ku kigo cya gisirikare cya Nevatim Air Force base. Ibihugu by’u Bufaransa n’u Bwongereza nabyo byamaze kongera uburinzi bw’ikirere n’indege z’intambara muri Isiraheli.