Irani yagabye igitero kuri Isiraheli

Umwanditsi 3
Yanditswe na Umwanditsi 3

Mu ijoro ryo ku wa gatandatu taliki 13 Mata 2024 Irani yagabye igitero cy’indege zitagira abapilote n’ibisasu biremereye kuri Isiraheli.

Isiraheli iravuga ko yasenye 99% by’ibisasu n’utudege tutagira abapilote byagabwe mu kirere cyayo na Irani. Amakuru aravuga ko igitero cya Irani cyari kigizwe n’utudege tudafite abapilote tubarirwa muri 300 ndetse n’ibisasu biremereye bya misile birenga 120.

Mu kiganiro kuri telefone, Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu yaganiriye na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden. Biden yabwiye  Netanyahu ko USA yiteguye gutabara no kurinda Isiraheli ariko ko itazigera itera Irani.

Umuvugizi w’igisirikare cya Isiraheli yatangaje ko kugeza ubu habayeho iyangirika rito ku kigo cya gisirikare cya Nevatim Air Force base. Ibihugu by’u Bufaransa n’u Bwongereza nabyo byamaze kongera uburinzi bw’ikirere n’indege z’intambara muri Isiraheli.

TAGGED:
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:16 pm, Apr 29, 2024
temperature icon 23°C
scattered clouds
Humidity 68 %
Pressure 1020 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe