Ishoramari mvamahanga- Umurongo wa Leta usaba Abanyarwanda gukanguka

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu Ugushyingo 2023 nibwo u Rwanda rwatangaje ko abanyafurika bose bifuza kurugana bahawe ikaze kandi nta Viza basabwa, byatumye ruba igihugu cya kane muri Afurika gishyizeho iyi gahunda nyuma ya Gambia, Benin na Seychelles.

Uretse ibihugu bya Afurika kandi abaturage b’ibihugu bigize umuryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth) bose bemerewe kwinjira mu Rwanda nta Viza, aba barimo abagera mu Rwanda batembera hakaba n’abashoramari bagenzwa no gushaka aho bashora imari mu Rwanda.

Uretse kuba u Rwanda rushaka abarusura ngo rwinjize amadovize ava mu bukerarugendo, igihugu cyafashe n’umurongo wo kureshya abashoramari mvamahanga mu nzego zose. Imibare igaragaza ko abashoramari b’abanyamahanga binjije igishoro kirenga Miliyoni 94.10 $ mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka wa 2023.  Mu nzego zirimo ubuhinzi, inganda, ubukerarugendo, amabanki, ingufu, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi.

Nta gushidikanya ko kureshya abashoramari ari umuvuno mushya u Rwanda ruhanze amaso kuko uretse abaza mu Rwanda bikarangira bahashoye imari, igihugu cyanashyizeho uburyo butandukanye bwo kureshya abashoramari, binyuze mu gashami kabishinzwe mu kigo cy’igihugu cy’iterambere, RDB. Aka gashami ubu kamaze no kugera muri ambasade z’u Rwanda mu Bushinwa, Turikiya na Canada.

Ureshya abashoramari ababwira iki?

U Rwanda ku meza y’ibiganiro n’umushoramari si igihugu kigaragaza ko wenda gifite umutungo kamere, Peteroli se…. ; uvuga u Rwanda yitwaza ingingo zirimo: Umutekano usesuye; u Rwanda ni gihugu cya gatanu gitekanye ku isi aho ushobora gutembera amanywa n’ijoro ntacyo wikanga.

Kurwanya ruswa: Igihugu kiri ku mwanya wa kane mu bifite ruswa nke muri Afurika. Umududuko w’iterambere: Igihugu kiri ku mwanya wa kabiri mu byihuta mu iterambere ku mugabane wa Afurika, Abakozi si ab’ibura: Abarenga 70% by’abatuye u Rwanda bari mu myaka yo gukora.

Igihugu cyateje imbere ikoreshwa rya Internet: Umuyoboro wa 4G LTE uri ku gipimo cya 95%, igihugu cya kabiri ku mugabane wa Afrika mu kwihuta mu iterambere. Igihugu cyihuje n’ibindi mu isinywa ry’amasezerano y’amasoko yagutse nk’isoko rusange rya Afurika ndetse kiri mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba aho isoko rishyushye.

Abashoramari bo banenga iki?

Abashomari mpuzamahanga banenga u Rwanda ingingo zirimo kuba ari igihugu kidakora ku nyanja bigatuma iteka hakenerwa indege kugira ngo ukigeremo bityo ubwikorezi bugahenda, Isoko ry’imbere mu gihugu rito rya Miliyoni zisaga 13 z’abanyarwanda, ukutoroherwa no kugera ku bigo bitanga ibishoro, ugutinda kwishyurwa ku masoko yiganjemo atangwa na Leta, urugamba rwo guhanganira amasoko n’amasosiyete ya Leta no guhangana n’amasosiyete y’abantu bakomeye mu butegetsi.

Abanyarwanda barasabwa gukanguka

Bitandukanye na bimwe mu bihugu usanga bigora abashoramari mvamahanga, u Rwanda ni igihugu gitanga amahirwe angana ku bashoramari b’abenegihugu n’abanyamahanga. Ibyo umushoramari w’umunyarwanda yemererwa ni nabyo uvuye hanze y’u Rwanda yemerewe, ibi bisobanuye ko inzira yoroshye yo gutangira ubucuruzi mu Rwanda ku banyarwanda ni nayo nzira yoroheye abanyamahanga.

Icya mbere umunyarwanda asabwa ni ukumenya ko isoko ari ho arihanganiye n’abandi kandi bashobora no kumurusha ubushobozi. Niba ukora isabuni cyangwa umugati ukamenya ko hari undi ushobora kuva mu Businwa cyangwa i Burayi bagakora ibyo nawe ukora. Gutsinda ku isoko rero bigusaba kuba witeguye gutanga ibyiza kandi ku giciro cyoroheye abaguzi ushaka.

Icya kabiri umunyarwanda asabwa ni ukwitegura ubufatanye n’imikoranire n’abandi. Imyumvire yo kumva ko utwawe uzaturyama ho wenyine ukamenya ibyawe wenyine ntawe mufatanya si imyumvire igezweho. Niba hari umunyamerika uje urugero mu bucuruzi bw’ikawa witekereza ko aje kugufata ku nda ku biro byawe 50 wari usanzwe ucuruza mu mezi atatu.

Icyo ukwiriye guhita utekereza ni iki, “Ese uyu mushoramari azanye iyihe nyongeragaciro ku byo nakoraga? twafatanya gute ngo icyo ninjizaga cyiyongere? Umushoramari mushya wese ntaba aje guhangana, yakubera isoko yakubera umufatanyabikorwa yanashora imari mu byawe bikaguka.

Umunyarwanda akwiriye kwigereranya n’abeza ku isi. Mu rwego rwose ukoreramo ishoramari ryawe niba uri umunyarwanda ukwiriye guhora utekereza ko bariya beza ku isi mukora bimwe nabo amarembo yabafunguriwe mu Rwanda.

Uretse kuba igihugu cyaraciye umuvuno wo guhamagara ishoramari mvamahanga kandi abanyarwanda ubwabo nabo bari bakwiriye kuba bashaka hirya no hino ku isi abashobora kubabera abafatanyabikorwa. Bakabyaza umusaruro ibihugu n’amasezerano u Rwanda rwasinyanye na byo; nk’ay’isoko rusange rya Afurika ndetse n’akuraho Viza ku banyarwanda mu bihugu 33 byo hirya no hino ku isi.

 

 

 

 

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:28 am, Jul 27, 2024
temperature icon 18°C
scattered clouds
Humidity 52 %
Pressure 1014 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe