Ishusho rusange y’ibiza mu Rwanda mu mezi 2 ashize

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Raporo ya Ministeri ifite imicungire y’ibiza mu nshingano MINEMA iratangaza ko mu mezi ya Werurwe na Mata 2024 abantu 49 ari bo bahitanwe n’ibiza bibarirwa muri 300 byabaye hirya no hino mu Rwanda.

Iyi raporo igaragaza ko habaye ho Ibiza 29 by’inkongi y’umuriro, Ibiza 19 biturutse ku myuzure, inzu 89 zarasenyutse, inkangu zacitse ku misozi ni 35, inkuba zagaragaye ni 37, impanuka zo mu birombe by’amabuye y’agaciro ni 10 naho Ibiza 62 byatewe n’umuyaga.

Muri iyi raporo abantu 10 bahitanwe n’inzu zabaguye ho, abantu 12 bahitanwe n’inkuba mu gihe abantu 13 bahitanwe n’impanuka zo mu birombe. Inkangu zatwaye ubuzima bw’abantu 6 mu gihe imyuzure yahitanye abantu 4 Imvura idasanzwe ihitana 2.

Uretse izi mfu zatewe n’ibiza Kandi raporo ya MINEMA igaragaraza ko abantu 79 bakomerekejwe n’ibiza. Barimo 43 bakomerekejwe n’inkuba na 22 bakomerekejwe n’inzu zabasenyukiyeho. Mu gihe Hegitari 100 z’ibihingwa zatwawe n’imyuzure.

Ku bijyanye n’ibikorwaremezo iyi raporo igaragaza ko imihanda yangiritse muri aya mezi 2 ashize ari 30, ibyumba by’amashuri byasenyutse ni 19, ibiraro ni 12, imiyoboro y’amashanyarazi yangiritse ni 7 naho iy’amazi ni 2.

Uturere twibasiwe cyane n’ibiza nk’uko Raporo ya MINEMA ibigaragaza ni Burera, Gakenke, Gasabo, Kamonyi, Muhanga, Ngororero, Nyamasheke, Nyanza, Nyarugenge, Nyaruguru, Karongi, Ruhango, Rulindo, Kicukiro, Rubavu, Musanze, na Rusizi.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:45 am, May 18, 2024
temperature icon 18°C
broken clouds
Humidity 93 %
Pressure 1021 mb
Wind 0 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe