“Ishyaka ryose rizatorwa ni Demokarasi yacu” Ramaphosa

Web Developer
Yanditswe na Web Developer

Perezida w’Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, ku munsi w’ejo tariki ya 19 Gicuraasi 2024 yiriwe mu bikorwa byo kwiyamamariza ahitwa Mandeni mbere y’itariki ya 29 ubwo hateganyijwe amatora rusange ku rwego rw’igihugu.

Nyuma y’ibi bikorwa byo kwiyamamaza byagaragayemo abaturage benshi bari baje kumushyigikira, Ramaphosa yabwiye abanyamakuru ko ishyaka iryo ari ryo ryose batora, bishimangira demokarasi y’abanyafurika y’Epfo.

Perezida Ramaphosa wiyamamariza kuyobora indi manda, arakora ibi mu gihe Jacob Zuma nawe wigeze kuyobora Afurika y’Epfo kuri ubu ufite imanza nyinshi zimureba kubera ibyaha bya ruswa akurikiranyweho, nawe kuri uyu wa gatandatu yahurije hamwe abaturage bagera ku bihumbi 30 i Soweto. Gusa, we ntabwo kandidatire ye iremerwa.

Ku itariki ya 10 Gicurasi, urukiko rukuru rwo muri Afurika y’Epfo rwasuzumye niba uyu mukambwe w’imyaka 82 akwiye kuba perezida. Biteganijwe ko urukiko ruzafata umwanzuro mu minsi iri imbere. Ibibazo Zuma arimo ariko bisa nk’ibidafite icyo bitwaye Abanyazulu bakomeza kumugaragariza ko bamukunze kandi bamushyigikiye, aho ababarirwa mu bihumbi bari baje kuri sitade Orlande mu mujyi wa Soweto kumwereka ko bamuri inyuma.

Muri 2021 ubwo Zuma yafungwaga, byateje imyigaragambyo itarigeze ibaho muri iki gihugu ndetse icyo gihe abantu bagera kuri 350 habasize ubuzima. Icyemezo cy’urukiko rero gitegerejwe, giteje ubwoba bwinshi muri rubanda bushingiye ko ibyabaye muri 2021 n’ubu bishobora kubaho.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:43 am, Jul 27, 2024
temperature icon 23°C
scattered clouds
Humidity 43 %
Pressure 1014 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe