Ishyirahamwe ry’abakanyujijeho ryasubije ku cyemezo U Rwanda rwafashe

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ishirahamwe ry’abakanyujijeho  ryasubije ku ihagarikwa ry’amasezerano bari bafitanye n’u Rwanda yo gutera inkunga igikombe cy’Isi  cy’Abakanyujiho gusa bakahakana ko iri rushanwa ritasubitswe.

RDB yari yatangeje ko amasezerano bari bafitanye na  Easy Group yo gutera inkunga igikombe cy’Isi cy’abavetera  bayahangaritse ku bwumvikane bw’impande zombi ndetse ko Visit Rwanda itazongera kugaragara mu bikorwa by’iyi kampani.

Easy Group nayo ibicishije mu itangazo yasohoye yemeje ko koko aya masezerano yasubizwe n’ubwo itemera ko iki gikombe cy’Isi cyocyo cyakuweho.

Easy Group ivuga ko ibabajwe cyane no kuba umwe mu baterankunga bayo b’imena yaragaritse amasezerano bari bafitanye.

Muri iri tangazo Easy Group yavuze ko yakiriye ubutumwa bwa RDB kuwa 18 Kamena ibamenyesha ko yifuza guhagarika amasezerano bari bagiranye.

Muri ubwo butumwa bandikiwe kuri email ngo nta na kimwe bigeze basabwa ko bakora wenda ngo amasezerano abe yakomeza. Nta n’impamvu n’imwe RDB yigeze ibagaragariza yo gusesa amasezerano.

Easy Group ikavuga ko yifuza kumenyesha  abandi bafatanyabikorwa ndetse n’abakanyijijeho muri ruhago ko kuba yatakaje umuterankunga mukuru w’urushanwa bidasobanuye ko irushanwa ryahagaritswe.

Ivuga ko irushanwa ry’abavetera rirakomeza gutegurwa ndetse ko abarikunda bazakomeza kumenyeshwa amakuru ku itegurwa ryaryo.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:44 am, Jul 1, 2024
temperature icon 15°C
few clouds
Humidity 67 %
Pressure 1018 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:03 am
Sunset Sunset: 6:03 pm

Inkuru Zikunzwe