Isosiyete y’indege ya Lufthansa igiye gutanga ubumenyi mu Rwanda

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ubuyobozi bw’urwego rw’igihugu rw’iterambere RDB rwakiriye abayobozi mu biganiro ba sosiyete y’indege ya Lufthansa yo mu gihugu cy’ibudage. Bagirana ibiganiro bigamije kwagura ubufatanye busanzwe hagati y’u Rwanda n’iyi sosiyete.

Nerry Mukazayire umuyobozi wungirije wa RDB niwe wakiriye abayobozi ba Lufthansa

Umuyobozi w’ishami ry’ubukerarugendo muri  RDB Rugwizangoga Michaella yavuze ko mu byo iyi sosiyete yiteguye gufatanya n’u Rwanda harimo no gutanga ubimemyi. Ati “Twagarutse ku kwagurira ibikorwa bya Lufthansa muri Afurika y’Uburasirazuba, tuganira ku myiteguro ya Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare izabera mu Rwanda mu 2025 n’ubufatanye mu gutanga amahugurwa n’uburezi bwisumbuyeho.”

Lufthansa ni sosiyete ikomeye mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere aho imibare igaragaza ko mu 2023 yatwaye abarenga miliyoni 122,5 bavuye kuri miliyoni 101,8 mu 2022.

Lufthansa ikorera mu byerekezo birenga 200 byo mu bihugu 73, ibituma iba mu za mbere zifite ijambo rikomeye muri iyi mirimo yo gutwara abantu n’ibintu hifashishijwe ikirere.

Mu Rwanda Lufthansa ikorera mu Kigo cyayo cya Brussels Airlines cyane ko mu 2017 ari bwo Lufthansa yegukanye iyi sosiyete yo mu Bubiligi 100% bivuye ku migabane ingana na 45% yari ifitemo kuva mu 2009.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:28 am, Jul 27, 2024
temperature icon 23°C
scattered clouds
Humidity 43 %
Pressure 1015 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe