Itegeko rishya rigenga ONGs rikomeje guteza impagarara

Higiro Adolphe
Yanditswe na Higiro Adolphe

Umushinga w’itegeko rishya rigenga imiryango itari iya Leta (ONGs) wamaze kugezwa mu Nteko Ishingamategeko, hakaba hasigaye ko wemezwa burundu. Kimwe mu bigaragaramo ni uburyo ubuyobozi bw’igihugu buzajya bugira uruhare mu kwemeza ingengo y’imari y’iyo miryango. Abayikorera bakomeje kubyinubira kuko basanga basanga ari ukubabangamira mu mikorere.

Uyu mushinga w’itegeko wemejwe bwa mbere tariki ya 18 Mata, wemezwa n’Abadepite 45 bari bahari hatavuyemo n’umwe. Ugaragaramo ingingo zo kugenzura imikorere y’ imiryango itari iya Leta mu buryo butajanjetse.

Abakorera iyi miryango bavuga ko ibyo iri tegeko riteganya bisa no kubangamira uburenganzira no kwishyira ukizana kw’abantu. Icyo bakunze kugarukaho ni uburyo n’ingengo y’imari yayo izajya yemezwa n’inzego z’ubuyobozi bw’igihugu.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’imiryango itari iya Leta, Dr. Nkurunziza Joseph avuga ko ‘’iri tegeko rizabangamira ubwisanzure bw’iyi miryango, kuko rizatuma Leta yinjira mu mikorere yayo ya buri munsi kugeza no ku micungire y’abakozi.’’

Akomeza avuga ko batewe impungenge n’uko iri tegeko ryakemezwa huti huti batarinononsoye, kuko mu gihe hitegurwa amatora y’Umukuru w’igihugu n’ay’Abadepite azaba ku itariki ya 15 Nyakanga, Inteko Ishingamategeko igomba guseswa mu kwezi kwa 6 hagati.

Minisitiri mu biro bya Perezida wa Repubulika, Judith Uwizeye

Minisitiri mu biro bya Perezida wa Repubulika, Judith Uwizeye wanagejeje uwo mushinga imbere y’Abadepite, yasobanuye ko iryo tegeko rishya ari iryo kugira ngo babashe kugenzura imiryango itari iya Leta ‘’idafatika’’ ndetse n’ibeshya ntikore ibiri mu nshingano zayo.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:21 am, May 4, 2024
temperature icon 18°C
light rain
Humidity 100 %
Pressure 1021 mb
Wind 9 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 100%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe