Itegeko ryahagurukiye Imiryango itari iya Leta ibeshya ko ifasha abaturage

Umwanditsi 3
Yanditswe na Umwanditsi 3

Umushinga w’Itegeko rishya rigenga imiryango itari iya Leta watangiye kuganirwaho mu Nteko Ishingamategeko uteganya ko 80% by’ingengo y’imari y’umuryango utari uwa Leta (NGO) agomba kugera ku bagenerwabikorwa ari bo baturage. 

Minisitiri muri Perezidansi, Judith Uwizeye wagejeje uyu mushinga ku bagize Inteko Ishingamategeko yagaragaje ko ugamije guca bamwe bari barahanze umurimo mu miryango itari iya Leta bakabeshya ko bafasha kandi bigwizaho ifaranga ubwabo.

Muri uyu mushinga, ibikorwa nko kugura ibikoresho byo mu biro, guhemba abakozi, inama … ntibigomba kurenza 20%. Muri iri tegeko kandi biteganijwe ko iteganyabikorwa rya buri mwaka kuri buri muryango utari uwa Leta rizajya rishyikirizwa Minisiteri ndetse n’akarere uwo muryango ukoreramo. Uretse ibikorwa hazajya hanagaragazwa aho amafaranga azaturuka ndetse na raporo z’ubugenzuzi zigaragaza uko yakoreshejwe.

Bamwe mu bagize Inteko Ishingamategeko bagaragaje ko hari imiryango itari iya leta ibeshya ko ifasha abaturage ariko mu by’ukuri ntacyo ibamariye. Ndetse ngo usanga hari imwe ibona abaterankunga igakora mu gihe runaka ikindi gihe ukayishaka ukayibura.

Kuri Depite Germaine Mukabalisa, avuga ko hari impungenge zo gutanga raporo ku nzego za Leta nyamara bitwa imiryango itari iya Leta, ngo bizagabanya ubwisanzure bwabo.

Minisitiri Uwizeye Judith avuga ko kwitwa “imiryango itari iya Leta” bidatanga uburenganzira bwo gukora mu kajagari. Ati ” Ibikorwa bya NGOs ntabwo bigomba kuba mu kajagari, ni byo twifuriza abaturage bacu nka Guverinoma ndetse n’uturere. Bigomba rero kugira umurongo ngenderwa ho. NGOs nizigaragaze igenamigambi, inkomoko y’amafaranga ndetse na raporo y’imikoreshereze yayo. Bizadufasha guca iza baringa zazaga zizeza abantu ibitangaza”. 

Imiryango itari iya Leta yanditswe mu Rwanda yanagiriwe inama yo kugira ihuriro ihuriramo cyangwa se urugaga.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
2:10 am, May 3, 2024
temperature icon 18°C
moderate rain
Humidity 100 %
Pressure 1011 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe