Izindi kidobya muri gahunda y’u Bwongereza yo kohereza abimukira mu Rwanda

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Muri iki cyumweru ibinyamakuru bitandukanye byo mu Bwongereza byagarutse kuri gahunda yo kohereza mu Rwanda abimukira binjiye mu Bwongereza binyuranije n’amategeko. Ubu noneho imbogamizi izigezwe ho ngo ni uko inzu aba bimukira bagombaga gutuzwamo zagurishijwe ndetse ngo n’isosiyete y’indege ya Rwandair yavuze ko itazatwara abimukira. 

Ni nyuma y’uruzinduko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiriye mu Bwongereza ndetse n’ibiganiro yagiranye na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Rishi Sunak byagarutse kuri iyi gahunda. Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza byiyemeza ko iyi gahunda iri kugera ku musozo w’ibiganiro. Ngo mu itumba ry’uyu mwaka aba mbere bazurizwa indege.

Mu nzitizi rero ubu zigezweho haravugwamo ko ngo inzu aba bimukira bagombaga gutuzwamo zagurishijwe. Izi nkuru zavuzwe cyane mu kinyamakuru The Times zivuga ko 70% by’inzu zagombaga gutuzwamo abimukira zagurishijwe. Iki kinyamakuru ngo cyavuganye na company ya ADHI-Rwanda yubatse umudugudu wa “Bwiza riverside” itangaza ko imaze kugurisha inyubako 163 mu zagombaga kujyamo aba bimukira.

- Advertisement -
Bwiza Riverside, umwe mu midugudu izatuzwamo abimukira bazava mu Bwongereza

Kuri iyi ngingo ariko, umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko n’ubundi nta gahunda Leta y’u Rwanda ifite yo gukora umudugudu w’abimukira gusa. Akemeza ko kugurisha izi nzu biri muri gahunda isanzwe yo kuzatuza abimukira mu mudugudu umwe n’abandi Banyarwanda.

Uretse amakuru y’inzu zagurishijwe kandi, ikindi kinyamakuru cyitwa The Telegraph cyo cyanditse kigaragaza ko ngo isosiyete ya Leta y’u Rwanda isanzwe itwara abantu mu ndege ya Rwandair ngo ivuga ko itazigera itwara abimukira bazoherezwa mu Rwanda. Iki kinyamakuru ngo cyavuganye n’umuntu kitagaragaza amazina ngo w’imbere muri Rwandair akibwira ko gutwara aba bimukira ngo byakwangiza izina rya Rwandair mu Burayi, bikaba byazatuma ibura abakiriya. Iyi ngingo ubuyobozi bwa Rwandair ntacyo bwari bwayitangazaho.

Uyu ni umushinga ugiye kumara imyaka 2 mu mpaka kuko mu kwezi kwa gatandatu mu 2022 aribwo urukiko rw’uburenganzira bwa muntu mu Burayi rwari rwawuteye utwatsi ruvuga ko mu Rwanda hadatekanye. Mu Gushyingo 2023, Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza rwavuze ko iyi gahunda ngo idakurikije amategeko.

Abadepite biganjemo abo mu Ishyaka ry’Abakozi mu Bwongereza bo bakunze kumvikana bashingira imbogamizi zabo ku kiguzi cyo kohereza aba bimukira mu Rwanda bemeza ko gihanitse.

Izi nzitizi zose zikomeje kuzamuka mu gihe biteganijwe ko uyu mushinga uzasubira kugirwaho impaka mu Nteko Ishingamategeko y’u Bwongereza. Bigatekerezwa ko ibigaruka mu binyamakuru bishobora kuzaba ingingo zizakurura impaka mu bagize Inteko Ishingamategeko.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:27 am, Sep 14, 2024
temperature icon 17°C
scattered clouds
Humidity 55 %
Pressure 1016 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:52 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe