Jean Daniel Mbanda wifuza kuyobora u Rwanda ni muntu ki?

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu gihe benshi batekerezaga ko Philipe Mpayimana ariwe mu kandida uza gusoza urutonde rw’abifuza umwanya w’umukuru w’igihugu, ku munota wa nyuma uwitwa Jean Daniel Mbanda nawe yageze kuri Komisiyo y’igihugu y’amatora gutanga ibyangombwa by’uwifuza kuba umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

Jean Daniel Mbanda ubu afite imyaka 73 y’amavuko. Yabaye umwarimu w’imibare kugeza mu 1990 ubwo yinjiraga mu bikorwa bya Politiki. Yabaye umudepite mu nteko ishingamateko akomoka mu ishyaka rya PSD hagati 1994-1999. Mu 2017 yavuye muri Canada avuga ko aje kwiyamamaza kuba Perezida wa Repubulika. Gusa icyo gihe byarangiye atiyamamaje avuga ko yabitekereje ho agahindura ibitekerezo kuko atatinyuka guhangana na “Kagame wamugabiye”.

Mbanda yakinnye umupira w’amaguru ndetse aranawutoza mu ikipe ya Kiyovu sports mu myaka ya 1980, yiyamamarije kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) muri Mutarama 2014, ariko ntibyamuhira kuko yabonye ijwi rimwe rukumbi, umwanya wegukanwe na Degaule Nzamwita n’amajwi 19. Aha yahavugiye ko aho gutorwa n’abantu 1000 b’injiji, yagira ijwi rimwe naryo ry’imfabusa.

Uyu yaje gusezera ishyaka PSD nyuma yo kumvikana mu itangazamakuru arinenga nyamara yari umwe mu bakomeye baryo.

Nyuma gato ya 2014, Mbanda yaaubiye muri Canada Aho umuryango we uba akomeza ibikorwa bya politiki.

Mbanda ni umwe mu banyapolitiki bataripfana kandi yumvikana kenshi yemera ko hari ibyakozwe ariko kandi akongera ho ko hari akabura. Ati “Ako kabura rero nirwo ruhare rwanjye”.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:05 am, Jul 27, 2024
temperature icon 18°C
scattered clouds
Humidity 52 %
Pressure 1015 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe