Abasenateri basanga u Rwanda rukwiye kuvana icyizere ku bihugu by’akarere cyo kohererezanya abacyekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bitewe nuko ngo byakomeje guseta ibirenge mu gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano byagiranye n’u Rwanda yo guhererekanya abakurikiranweho ibyaha.
Ibi byagaratusweho ubwo Abasenateri bari bamaze kugezwaho raporo ikubiyemo ibiganiro Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano yagiranye na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta ku ngingo yo kohererezanya abakurikiranweho ibyaha hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu.
Ibihugu 13 bigaragara muri iyi raporo, hafi ya byose n’ibyo ku mugabane w’Afurika, higanjemo ibyo mu karere u Rwanda ruherereyemo.
Abasenateri basanga kuba ibyinshi byarashyize umukono kuri aya masezerano mbere ya Jenoside ari kimwe mu byuho bikidindiza ishyirwa mu bikorwa ry’ibiyakubiyemo.
Senateri Hon. Uwizeyimana Evode yatanze urugero ku masezerano yo koherezanya abakurikiranweho ibyaha u Rwanda rwasinyanye n’icyahoze ari Zaire, DRC y’ubu, kugeza ubu akaba asa n’aho ari impfabusa kuko ntacyo yagezeho.
Zimwe mu mbogamizi zigaragazwa n’iyi Komisiyo harimo kuba bimwe mu bihugu byarahisemo guha ubwenegihugu abacyekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ibindi bigakomeza guseta ibirenge mu koherereza u Rwanda abakibyihishemo.
Abasenateri basanga ari ukudaha agaciro uburemere bw’icyaha cya Jenoside n’ibindi byibasiye inyoko muntu byakozwe muri Mata 1994. Basanga u Rwanda rudakwiriye gutegereza ko ibihugu by’akarere n’Afurika bizikosora ahubwo ko rukwiye guhora rwiteguye guhangana n’abashaka kurushora mu ntambara.
Senateri Hon. Bideri John Bonds avuga ko imyaka 30 atari mike ibihugu bimwe byaranze gutanga abakurikinyweho Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ko ngo naho bari baticaye bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside umunsi k’uwundi.
Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, Hon. Hadidja Ndangiza Murangwa asobanura ko ingamba Guverinoma ifite zitanga icyizere ko mu gihe kiri imbere umubare w’abacyekwaho kugira uruhare muri Jenoside ugezwa mu butabera ku baba hanze uziyongera.
Ati “Mu gihe u Rwanda ruzasinya amasezerano arwinjiza muri London Skim y’Ihuriro rya Common Wealth n’amasezerano ya Harare Skim, bizatuma ibihugu bya Common Wealth bifatanya mu iperereza nta yandi masezerano akenewe hagati y’ibihugu bibiri. ibi dusanga bizadufasha gukurikirana abanyabyaha bihishe mu bindi bihugu by’umwihariko ibigize Common Wealth.”
Raporo y’iyi Komisiyo igaragaza ko kuva mu mwaka wa 2007 kugeza ubu, u Rwanda rumaze gutanga impapuro zisaga 1000 zisaba guta muri yombi abacyekwaho icyaha cya Jenoside bari mu bihugu byo hirya no hino ku isi, hakaba hamaze gufatwa abantu 59 gusa banga n’ijanisha rya 5%, harimo 30 bohererejwe inkiko zo mu Rwanda na 29 baburaniye hanze y’igihugu.