Jenoside: Uko akayabo k’amadolari kasahuwe BNR kakagurwamo imihoro

Higiro Adolphe
Yanditswe na Higiro Adolphe

Mu Ihuriro ryabereye i Buruseli mu Bubiligi ryateguwe na rimwe mu mashyaka ari ku butegetsi mu Bubiligi rya ‘’Parti Socialiste’’ rifatanyije na IBUKA, Umushakashatsi w’Umubiligi Pierre Galand yasobanuye uburyo hari miliyoni zisaga 17 z’amadolari zakuwe muri Banki y’igihugu (BNR) zijya kugurwa intwaro.

Hagamijwe gushakisha ubushobozi bwo kugura intwaro zo guhangana n’ingabo zari iza RPA zaharaniraga kubohora igihugu, ndetse no gushaka intwaro zo kwifashisha mu gukora jenoside yakorewe Abatutsi, Leta ya Habyarimana ntaho itapfundaga imitwe.

Umushakashatsi Galand agaragaza uburyo hari amadolari arenga miliyoni 17 z’amadolari ya Amerika yakuwe muri BNR akajya kugura intwaro ndetse n’imipanga ibihumbi 500 yo kwifashisha.

Ayo ni ayaje yiyongera ku yo Leta Habyarimana ngo ‘’yahabwaga na Banki y’Isi n’Ikigega mpuzamahanga cy’Imari (FMI), ndtse n’izindi banki zo mu Bufaransa no mu Bubiligi.’’

Abashyigikiye jenoside barasabwa indishyi

 Kimwe mu bibazo byakomeje kuba ingorabahizi nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi, ni icy’indishyi zitahawe abayirokotse kandi bangiririjwe ibyabo. Hiyongeraho icy’abateye inkunga jenoside bagombye no gufasha abayikoze kwishyura ibyo bangije.

Uyoboye umuryango IBUKA mu Bubiligi wibumbiyemo abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi, Ernest Sagaga avuga ko hari byinshi bigaragaza ko jenoside yateguwe mbere yo gushyirwa mu ngiro, bityo abayiteye inkunga bakaba bagomba gutanga indishyi ku bo yagizeho ingaruka.

Ubwo yitabiraga ririya huriro, yagize ati ‘’Nubwo abarokotse jenoside bakomeje guhabwa ubutabera, ni ngombwa ko banahabwa indishyi ku byabo byasahuwe ibindi bikangizwa. N’ubwo byatinda ariko twizeye ko bizakunda.’’

 Iri huriro ryahurije hamwe abarenga 80 barimwo abarimu muri za kaminuza, Abanyarwanda baba ku mugabane w’u Burayi, abashakashatsi n’abandi bari mu mashyirahamwe yigenga.

Ni ku nshuro ya gatatu ribaye ryikurikiranya, rikabera ahakorera Inteko Nshingamategeko y’u Bubiligi.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:57 pm, Apr 29, 2024
temperature icon 23°C
scattered clouds
Humidity 68 %
Pressure 1020 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe