Kaminuza y’u Rwanda imaze imyaka 10 isohora abanyeshuri batarangije amasomo

Umwanditsi 3
Yanditswe na Umwanditsi 3

 

Guhera mu mwaka wa 2014, Kaminuza y’u Rwanda yahinduye porogaramu y’imyigire y’abanyeshuri, amashami menshi abanyeshuri barangizaga icyiciro cya 2  bize imyaka 4, nyuma birahindurwa batangira kurangiriza 3.

Izi mpinduka zikiza ntizakiriwe kimwe mu banyeshuri n’abandi bakurikiranira uburezi hafi, hari abavugaga ko amasomo umunyeshuri yigaga imyaka 4 bizagorana ko yayarangiza mu myaka 3.

Gusa hari n’abavugaga ko izi mpinduka ziziye igihe kuko amasomo umunyeshuri yiga icyiciro cya 2 cya kaminuza adakwiye gufata imyaka 4 yose ko bishoboka ko yashyirwa mu myaka 3 gusa.

Minisitiri w’intebe, Dr. Ngirente Edouard, tariki ya 18 Mata yabwiye inteko ishingamateko ko  iyi gahunda yongeye kuvugururwa aya masomo asubizwa ku myaka 4. Impamvu ya byose ngo abanyeshuri ntabwo bajyaga barangiza amasomo bagenewe yose.

Ati ” Nagira ngo mbabwire ko mu mpinduka twakoze harimo no kongera imyaka biga muri kaminuza. Muzi ko muri iyi myaka ishize bari bagabanyije imyaka biga aho bari bagiye bashyira icyiciro cya kabiri  ku myaka 3, twayisubije ku myaka 4 . Twasanze imyaka itatu yari micye cyane, abana bari basigaye barangiza kwiga  rwose na porogaramu batayirangije, bikagongana. Yasubiye ku myaka 4 rero kugira ngo barangizanye ubushobozi. Twasanze  icyiciro cya 2 cya kaminuza  ku myaka 3  ntacyo bafashije.”

Iyi porogaramu yo kwiga icyiciro cya kabiri cya kaminuza imyaka 3 yatangiye mu mwaka wa 2014 bivuze ko imaze imyaka  10 itangiye . Bikumvikana ko iyi myaka yose abanyeshuri barangije muri kaminuza y’u Rwanda barangije badafite ubumenyi bwuzuye kuko batabonye igihe cyo kubwigishwa bwose.

Igerageza ku banyeshuri

Iyi kamunuza yakunze kuvugwamo impinduka za hato na hato, inyinshi  muri zo cyangwa hafi ya zose ntabwo zabanzaga guhabwa igihe  cy’igeragezwa ahubwo zageragezwaga ziri gushyirwa mu bikorwa.

Iyi iri mu mpamvu zitamaraga kabiri kuko byahitaga bigaragara ko zibeshyweho zikongera gusubizwa uko zahoze cyangwa zigakorerwa izindi mpinduka na zo zitabaga zakorewe igeragezwa.

Aba banyesuri bazabazwa inde?

Muri 2023 mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye ku nshuro ya 18, umushoramari Denis Karera, yagaragaje ko ikibazo cy’ireme ry’uburezi giteye inkeke kuko nk’abikorera bibagora kubona abo baha akazi.

Yagize ati “Mu bantu 10 duha ikizamini cy’ikiganiro (interview), cyo gukora akazi runaka kandi bafite impamyabushobozi, usanga abantu bafite impamyabumenyi batazi kwandika inyandiko zisaba akazi. Ku bantu 10 bagusaba akazi hatsinda nk’umwe ariko na we akaba ari muri 60%”.

Karera yibazaga icyakorwa ngo abafite impamyabumenyi zibe zijyanye n’ubumenyi n’ubushobozi bwo gukora akazi k’ibyo bize.

Ati “Ndibaza nti ireme ry’uburezi ryagiye he kugira ngo tugire abantu bavuye mu mashuri bashobora guhabwa akazi kandi bagakora ibintu byiza?”.

Abarimu, Abanyeshuri n’inzego nkuru z’uburezi bakomeje kwitana ba mwana ku ruhande rukwiye kubazwa ikibazo cy’ireme ry’uburezi . Ariko ntawashidikanya ko izi mpinduka za hato na hato zitabanje gukorerwa igeragezwa ari zo nyirabayazana y’ireme ry’uburezi rikiri hasi ku banyeshuri barangiza muri kaminuza zo mu Rwanda.

 

TAGGED:
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:10 pm, May 2, 2024
temperature icon 24°C
light rain
Humidity 61 %
Pressure 1018 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe