Umukandida Perezida wigenga Herman yiyemeje gushyira iherezo kuri Repubulika

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Umukandida wa mbere wigenga udafite ishyaka ahagarariye ku mwanya wa Perezida wa Repubulika Herman MANIRAREBA yagejeje ibyangombwa kuri Komisiyo y’igihugu y’amatora. Herman yakiriwe n’umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu y’amatora Madame Oda Gasinzigwa.

Mu byangombwa Herman yatanze haraburamo imikono 600 itegetswe, yemeye kuyuzuza mu gihe giteganyijwe.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru ati “undebye umwanya wa perezida wa Repubulika ni wo unkwiye, iki gihugu ndakizi neza.”

Manirareba Herman mu 2018 yigeze gusaba ko u Rwanda rwasubira mu bwami.Yabikoze mu nyandiko yagejeje ku nteko ishingamategeko. Yongeye kibishimangira muri Iki kiganiro n’itangazamakuru. Herman yemeza ko aramutse atowe yahindura itegekonshinga u Rwanda rukava kuri repubulika rukaba ubwami.

Mu cyizere cyinshi Herman Ati “Nimba perezida nzahindura constitution, himikwe umwami.Ubushobozi ndabufite, murebe na dossier nakoze ntawundi wayikoze. Nsangamywe populalité, ntabwo ndi guhubuka, nemerewe kwiyamamaza. Ubutegetsi si ubw’ubw’ufite frw, w’igitangaza, … hakenewe ufite ibitekerezo.”

Herman yakiriwe na Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora Madame Oda Gasinzigwa

“Uwatsinda amatora wese akumva ko igitekerezo natanze gifite ishingiro twakwicarana nkamuha inama. Sinshaka ibyubahiro, nshaka ineza y’abaturage”

Ku birebena no kuba ahanganye na Perezida Kagame usanzwe ku butegetsi Herman Ati “Kagame ntiduhanganye, twagombye kwicarana tukamubwira tuti ibi ntiwabikoze, ibi byagenda gutya, bigenze utya.”

Herman yakomeje ati “nka hano nta sondage dukora ngo bamenye abashoboye. Nk’ubu abaturage ntabwo bazi neza ibyo barimo. Nkubu rwose sinshaka ko repubulika ikomeza kuko amateka yayo turayazi ni mabi.”

Herman yemeza ko ari umunyarwanda usanzwe, ndetse ko ntawe ukwiriye gutungurwa no kuba yiyamamaje.  ati “Ndi umunyarwanda usanzwe si ndi igitangaza. Iyo abantu babifatira hejuru, bakumva ko yatangwa n’abantu nka Tito Ritaremara kadi si byo. Twese turabyemerewe”.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:41 am, Jul 27, 2024
temperature icon 23°C
scattered clouds
Humidity 43 %
Pressure 1014 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe