Kanseri y’udusabo tw’intanga ngabo yibasiye ubuzima bw’abagabo babarirwa muri za miliyoni biganjemo abirabura, muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Saharai ikigero cy’imfu zatewe n’iyi ndwara mu mwaka wa 2021 kikubye inshuro 2,7 ugereranyije n’ahandi ku Isi.
Prof Bello Abubakar mohammed inzobera mu buvuzi bwa kanseri mu bitaro bya Abuja muri Nijeriya(Nigeria) avuga ko kuvuga urwego iyi kanseri iriho muri Afurika bigoranye kubera impamvu nyinshi zirimo kudasuzumwa kenshi kandi ko nta buvuzi na bucye bwa kanseri buboneka muri Afurika mu bihugu 22 muri 54 bigize uyu mugabane.
Kugeza ubu iyi Kanseri ifata ubugabo niyo kanseri iza imbere muzo abagabo bo munsi y’ubutayu bwa Sahara barwara. iza ku mwanya wa gatatu muri kanseri soze ziriho ubu uteranyije abagabo n’abagore.
Prof Mohammed asubiza kugiterabiyi kanseri yagize ati”Bimwe mu bimenyetso byayo bigaragarira cyane mu miyoboro y’inkari kubera ko nyirabayazana y’ikiyitera ni imisemburo yitwa Tesitesiterone . Uwo ni umusemburo wa kigabo niwo uha umugabo akanyabugabo urumva umugira umugabo n’ibindi.. uko ikigero cyawo kizamuka ninako uzagira ingaruka ku dusabo tw’intanga ngabo.”
Ubushakashatsi bwerekana ko abagabo bageze ku myaka 40 baba batangiye kugira ibyago byo kurwara iyi ndwara, ubu bushakashatsi kandi berekana umugabo umwe muri 4 b’abirabura bagejeje ku myaka 4o aba arwaye iyi kanseri.
Iyi ndwara ikunze kwibasira abagabo b’abirabura ndetse ifatwa nk’indwara y’abirabira Prof Mohammed arasobanura impamvu ati”Bifatwa ko ari indwara y’abirabura bitewe n’uko bagira imisemburo myinshi ya tesitesiterone ubushakashatsi bwerekanye ko abagabo b’abirabura bagira tesitesiterone nyinshi iyo ikaba ari nayo mpamvu bakunze kwibasirwa cyane n’iyi kanseri ugereranyije n’abazungu.”
Byitezwe ko iyi ndwara izakomeza kwiyongera ku buryo mu mwaka wa 2030 izaba yaramaze kugera ku rwego rw’uko yafatwa nk’icyorezo keretse hagize igikorwa kandi hasigaye imyaka 6 gusa.