Kanseri ya prostate kuki yitwa iy’Abirabura? iterwa n’iki?

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

 

 

Kanseri y’udusabo tw’intanga ngabo yibasiye ubuzima bw’abagabo babarirwa muri za miliyoni  biganjemo abirabura, muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Saharai  ikigero cy’imfu zatewe n’iyi ndwara mu mwaka wa 2021  kikubye   inshuro 2,7 ugereranyije  n’ahandi ku Isi.

 

Prof Bello Abubakar mohammed inzobera mu buvuzi  bwa kanseri   mu bitaro bya Abuja  muri Nijeriya(Nigeria) avuga ko kuvuga urwego iyi kanseri iriho muri Afurika  bigoranye kubera impamvu nyinshi zirimo kudasuzumwa  kenshi kandi ko nta buvuzi na bucye bwa kanseri buboneka muri Afurika mu bihugu 22 muri 54 bigize uyu mugabane.

 

Kugeza ubu iyi Kanseri ifata ubugabo niyo kanseri iza imbere  muzo abagabo bo munsi y’ubutayu bwa Sahara barwara. iza ku mwanya wa gatatu muri kanseri soze  ziriho ubu uteranyije abagabo n’abagore.

Prof Mohammed  asubiza kugiterabiyi kanseri yagize ati”Bimwe mu bimenyetso byayo bigaragarira cyane mu  miyoboro y’inkari kubera ko nyirabayazana y’ikiyitera ni imisemburo yitwa Tesitesiterone . Uwo ni umusemburo wa kigabo  niwo  uha umugabo akanyabugabo urumva   umugira umugabo n’ibindi.. uko ikigero cyawo kizamuka ninako uzagira ingaruka ku dusabo tw’intanga ngabo.”

Ubushakashatsi bwerekana  ko abagabo  bageze ku myaka 40 baba batangiye kugira ibyago byo kurwara iyi ndwara,  ubu bushakashatsi kandi berekana umugabo umwe muri 4 b’abirabura bagejeje ku myaka 4o aba arwaye iyi kanseri.

 

Iyi ndwara ikunze kwibasira abagabo b’abirabura ndetse ifatwa nk’indwara y’abirabira Prof Mohammed arasobanura impamvu ati”Bifatwa ko ari indwara y’abirabura bitewe n’uko bagira imisemburo myinshi ya tesitesiterone ubushakashatsi bwerekanye ko abagabo b’abirabura  bagira tesitesiterone nyinshi iyo ikaba ari nayo mpamvu bakunze kwibasirwa cyane n’iyi kanseri ugereranyije n’abazungu.”

Byitezwe ko iyi ndwara izakomeza kwiyongera ku buryo mu mwaka wa 2030 izaba yaramaze kugera ku rwego rw’uko yafatwa nk’icyorezo keretse hagize igikorwa kandi hasigaye imyaka 6 gusa.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:37 am, Jul 27, 2024
temperature icon 16°C
scattered clouds
Humidity 59 %
Pressure 1017 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe