Kazungu Denis yemeye ibyaha byose aregwa

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatangiye kuburanisha mu mizi, urubanza ruregwamo Kazungu Denis ukurikiranweho ibyaha birimo icy’ubwicanyi no guhisha imirambo y’abo yishe n’ibindi.

Ubwo umucamanza yari atangiye iburanisha mu rubanza rwe, yabajije Kazungu niba yemera ibyo aregwa nawe asubiza inteko iburanisha ati“Ndabyemera”.

Kazungu akurikiranyweho ibyaha icumi birimo ubwicanyi buturutse ku bushake, iyicarubuzo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’undi muntu, gukoresha ibikangisho n’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu.

Akurikiranyweho kandi ubujura bukoresheje kiboko, icyaha cyo konona inyubako utari nyirayo, inyandiko mpimbano no kugera mu buryo butemewe ku makuru abitswe muri mudasobwa.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *