Kenya n’u Rwanda,dutakaje umuntu w’ingirakamaro cyane: Minisitiri muri Kenya 

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

 

 

Ababu Nwamwamba minisitiri w’urubyiruko, imikino, n’ubuhanzi muri Kenya yavuze ko urupfu rwa Hakizimana Gervais ari igihombo gikomeye ku gihugu cy’u Rwanda avukamo , Kenya  ndetse n’akarere k’ibiyaga bigari muri rusange.

Gervais Hakizimana yari umutoza w’umukino wo gusiganwa ku maguru  aherutse guhitanwa n’impanuka y’imodoka yashyinguwe  mu mugango waranze n’agahinda kenshi mu maso y’abamuherekeje.

Impanuka y’imodoka yahitanye  Hakizimana   yabereye mu Burengerazuba bwa Kenya yari kumwe n’umukinnyi yatozaga KelvinKiptum nawe wahise yitaba Imana, uyu Kelvin yari amaze iminsi micye aciye agahigo k’Isi mugusiganwa marato.

 

Muri uyu muhango wabereye I Kigali , itsinda ryaturutse muri Kenya ryari rikuriwe na Ababu Nwamwamba minisitiri w’urubyiruko, imikino, n’ubuhanzi muri Kenya wizeje ko leta y’iki gihugu izatanga inkunga ya miliyoni eshanu z’amashilingi ya Kenya (asaga miliyoni 40Frw) k’umuryango wa Hakizimana.

Ababu yavuze ko ibihugu byombi  ndetse n’akarere bitakaje umuntu w’ingenzi  ati: “Kenya n’u Rwanda, na Afrika y’iburasirazuba muri rusange, dutakaje umuntu w’ingirakamaro cyane, niyo mpamvu leta ya Kenya yaje kwifatanya namwe mu kunamira uyu musore. Nabonanye nawe nyuma y’iminsi ibiri Kiptum yesheje umuhigo w’isi. Hakizimana yari umutoza wa mbere ukiri muto guca umuhigo w’isi muri marathon.”

Muri uyu  muhango  Joan Chelimo, umunyakenya wahoze asiganwa ku rwego mpuzamahanga akaba n’umupfakazi Hakizimana asize,  mugahinda kenshi  yavuze ko “Nta muntu ushobora kumva umubabaro mfite mu mutima wanjye.”

Yavuze ko mu byumweru bibiri bishize ubwo umugabo we  yajyaga i Nairobi bari bafite ibintu byinshi bapangaga ku buzima bwabo n’ubw’umwana wabo.

Yavuze ko Gervais yari afite imigambi myiza kuri Athletism y’u Rwanda na Kenya ati“Yashakaga kugira [Kelvin] Kiptum umukinnyi ukomeye kurenza aho ari, ashaka ko bakora imyitozo myinshi, arambwira ati ‘rero mpa igihe, nyihanganira mbashe gukora ibyo nshaka ngo akazi kanjye gatungane. Ndashaka guhesha ishema, Kenya n’u Rwanda, n’isi yose’.”

Hakizimana wari ufite imyaka 36, yavukiye mu karere ka Nyaruguru atangira gukina imikino ngororamubiri mu ikipe ya APR, akina mu ikipe y’igihugu, mbere yo kwinjira mu gushakisha impano no gutoza abakinnyi bakizamuka. Mu 2019, yabonye impano muri Kelvin Kiptum wari ufite imyaka 20 atangira kumutoza.

Biteganyijwe ko Kiptum wewe  azashyingurwa kuwa gatanu mu muhango wo ku rwego rw’igihugu uzitabirwa na Perezida William Ruto, nk’uko umwe mu bategetsi b’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri muri Kenya yabibwiye ibiro ntaramakuru AFP.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:32 am, Jul 27, 2024
temperature icon 23°C
scattered clouds
Humidity 43 %
Pressure 1015 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe