Kenya: Perezida Ruto yateguje umuyaga ukabije wa Serwakira ku Cyumweru

Web Developer
Yanditswe na Web Developer

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 03 Gicurasi 2024, Perezida wa Kenya, William Ruto, yateguje Abanyagihugu ko mu mpera z’iki cyumweru kizibasirwa n’umuyaga ukabije wa Serwakira, ategeka ko ifungurwa ry’amashuri risubikwa igihe kitazwi.

Yavuze ko iyo serwakira yahawe izina rya Hidaya, izateza imvura n’umuyaga mwinshi bishobora gushyira igihugu n’abaturage mu kaga.

Yakomeje avuga ko igihugu cyiteguye guhangana n’ingaruka z’iyo miyaga hagamijwe kurengera ubuzima bw’abaturage n’ibyabo.

Biteganijwe ko iyi Serwakira izibasira cyane uduce twegereye inkombe z’ Inyanja y’u Buhinde.

Ibi bitangajwe kandi mu gihe Kenya n’ibindi bihugu byo mu karere bimaze iminsi byibasiwe n’imvura nyishi yateje imyuzure imaze guhitana abantu bagera kuri 350 kuva muri Werurwe.

Perezida Ruto yatangaje ko abaminisitiri bose bategetswe gufata iya mbere mu guhuza ibikorwa byo guhungisha no gutabara abaturage bazahura n’ibibazo bitewe n’ingaruka za Serwakira.

Ikigo gishinzwe gukurikirana iby’iteganyagihe mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba no mu ihembe ry’Afurika kivuga ko Serwakira Hidaya izaba ifite umuvuduko ubarirwa mu bilometero 165 ku isaha mu gihe izaba igeze ku nkombe z’inyanja y’u Buhinde muri Kenya no muri Tanzaniya.

Kugeza ubu muri Kenya abantu 210 ni bo bimaze kumenyekana ko bahitanywe n’imyuzure yatewe n’imvura nyinshi. Abandi bagera ku 165,000 bakuwe mu byabo, abagera ku 100 baburiwe irengero.

 

 

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:57 am, Jul 27, 2024
temperature icon 18°C
scattered clouds
Humidity 52 %
Pressure 1015 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe