Umunyapolitiki Vincent Mogaka Kemosi yanze inshingano yahawe na Perezida William Ruto zo kujya kuba Amabasaderi wa Kenya muri Ghana, aho yavuze ko atasiga umuryango we.
Vincent Mogaka Kemosi yandikiye Komisiyo y’Inteko Ishinga Amatgeko ya Kenya yagombaga kumwemeza kuri uyu mwanya abasaba kudata umwanya biga kuri dosiye ye kuko nta bushake afite bwo kujya gukorera igihugu muri Ghana.
Vincent Mogaka yaraherutse gutsindwa amatora mu guhagararira ishyaka ODM, Orange Democratic Movement, mu karere ka Mugirango mu Burengerazuba bwa Kenya, ndetse muri Werurwe uyu mwaka Vincent Mogaka yagenwe ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubucuruzi, amaze kurahira urukiko rutesha igenwa rye agaciro ruvuga ko ridakurikije Itegeko Nshinga, bivuze ko yarahiye ariko ntaje mu biro.