Umwarimukazi wo muri Kenya, Rose Tata Wekesa, yavuze ko afite intego yo gushyiraho agahigo akandikwa mu gitabo cya ‘Guinness World Record’ (GWR) ku isomo rya siyansi ryigishijwe mu gihe kirekire n’umuntu ku giti cye.
Rose Tata Wekesa avuga ko afite intego yo kwigisha byibuze amasaha 50.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa kane, taliki 16 Gashyantare 2024, Saa 10:00 za mu gitondo aho yari amaze amasaha arenga 42 yigisha, avuga ko yizeye gukomeza kugerageza kugeza ku wa gatanu.
- Advertisement -
Ni umwarimu wigisha amasomo y’ibinyabuzima, ubugenge n’ubutabire mu ishuri ryitiriwe Mutagatifu Austin, ishuri mpuzamahanga riri mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi.
Ubwanditsi