Kenya yiteguye kwakira igikombe cya Afurika 2027

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Umukuru w’igihugu cya Kenya William Ruto yatangaje ko igihugu cye cyiteguye kwakira imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika yo muwaka wa 2027 nk’uko byemejwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF.

Ku rukuta rwe rwa X Perezida Ruto wakiriye mu biro bye umuyobozi wa CAF Patrice Motsepe yagaragaje ko muri Kenya hagiye kubakwa Sitade nshya ya Talanta Sport City Stadium. Iyi kandi ngo iziyongera ku ivugururwa rya Sitade za Nyayo na Kasarani.

Ruto avuga ko imirimo yo kivugurura stade za Nyayo na Kasarani iri kugenda neza ndetse ko uyu mwaka wa 2024 iyi mirimo izaba yarangiye. Naho kuri Sitade nshya ya Talanta yo ngo igomba kuba yuzuye mu kuboza 2025.

- Advertisement -

Kuri Perezida Kenyata ngo imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika 2027 yakwakirirwa muri Kenya nta nkomyi.

Umuyobozi wa CAF Patrice Motsepe wari muri Kenya asura bimwe muri ibi bikorwa remezo, nawe yemeje ko abona imyiteguro iri kugenda neza. Byamaze kwemezwa ko igikombe cya Afurika cyo mu mwaka w’2027 izakirwa n’ibihugu 3 byo muri Afurika y’i Burasirazuba byishyize hamwe Kenya, Ouganda na Tanzania.

CAF isaba ibihugu byakira iyi mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika kugira nibura Sitade 6 zujuje ibisabwa zo gukinirwaho iyi mikino. Muri izi Sitade 6 hagomba kubamo nibura 2 zakira abafana 40,000 cyangwa se barenga bicaye neza.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:23 am, Sep 19, 2024
temperature icon 19°C
broken clouds
Humidity 72 %
Pressure 1010 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe