Kigali na Accra byemeranyijwe kwagura imikoranire y’imijyi yombi

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana, Rosemary Mbabazi yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’Umurwa Mukuru w’iki Gihugu Accra, byagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo kwagura imikoranire y’uyu mujyi n’uwa Kigali.

Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Gashyantare 2024, nk’uko tubikesha Ibiro bya Ambasade y’u Rwanda muri Ghana.

Mu butumwa bwatambukijwe n’ibi Biro bya Ambasade y’u Rwanda muri Ghana, buvuga ko “Ambasaderi Rosemary Mbabazi uyu munsi yakiriwe na Mayor w’Umurwa Mukuru wa Accra, Hon. Elizabeth Naa Kwatsoe Tawi.”

Bikomeza bivuga ko muri iyi nama, aba bayobozi bombi baganiriye ku ngingo zinyuranye zigamije inyungu zihuriweho n’ibihugu byombi no gutsimbataza umubano hagati y’umujyi wa Kigali n’umujyi wa Accra.

Muri ibi biganiro kandi, harimo abakora mu nzego zinyuranye mu mujyi wa Accra, barimo abakora mu rwego rw’ikoranabuhanga ndetse n’Abadipolomate b’u Rwanda bafite inshingano muri Ambasade y’u Rwanda muri Ghana.

Ambasade y’u Rwanda muri Ghana, igira iti “Impande zombi zemeranyijwe gukomeza gukorana mu ngeri zinyuranye zirimo gusangizanya ibitekerezo mu by’umuco, kubungabunga ibidukikije ndetse no kubungabunga ubuzima, Siporo, uburezi ndetse no guha ubushobozi abagore.”

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:10 am, Jul 27, 2024
temperature icon 17°C
scattered clouds
Humidity 59 %
Pressure 1016 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe