Kigali: Rwiyemezamirimo watangiye imihanda 12 icyarimwe yananiwe kuyuzuza

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Muri Raporo umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta aherutse kugeza ku bagize inteko ishingamategeko harimo ikibazo cy’imihanda umujyi wa Kigali wubakishije yanze kuzura ndetse imwe muri yo ibyari byayikozweho bikaba byaratangiye kwangirika.

Amasezerano afite agaciro ka Miliyoni 404 z’amadorali ya Amerika yasinywe mu kwakira 2020. Yari ayo kubaka imihanda ifite uburebure bwa Kilometero 215, kugeza ubu ngo imirimo iri muri aya masezerano iri ku gipimo cya 21%.

Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta Alexis Kamuhire yagize ati “n’ubwo imirimo yo kubaka igikomeje hari imihanda rwiyemezamirimo yatangiye kubaka ariko ntiyayisoza ibyo byatewe n’uko rwiyemezamirimo yatangiye imihanda 12 icyarimwe, ariko amafaranga yo kuyubaka akaba atabonekeye igihe, ibyo bituma rero imirimo yakozwe mbere itangira kwangirika kubera Imvura.”

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Samuel Desengiyumva yabwiye abadepite bagize komisiyo ikurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta PAC ko mu iyubakwa ry’imihanda hari imbogamizi zo kutabonera ingengo y’imari ku gihe. Ati “Mu minsi yatambutse habaye mo imbogamizi, zijyanye no kubona ubushobozi ku gihe kugira ngo imihanda ibashe kubakwa ku buryo bwihuse. Rwiyemezamirimo ari nawe mufatanyabikorwa abashe kubikora. … Hari imihanda yahagaze abaturage bakunze kutwereka natwe dusura kenshi ariko icyo nababwira twamaze kumvikana ku rwego rwa Guverinoma y’uko tugiye gufatanya gushaka ubushobozi kuburyo imihanda yose yatangiye irangira“.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali ariko kandi ntabura kumvikanisha ko mu mujyi ayoboye hari ingengo y’imari ikoreshwa mu bindi bikorwa ngo biza bitunguranye kandi bigaragara ko byihutirwa. Ibi bikadindiza ibyari byaragenewe ayo mafaranga.

Ubwo umujyi wa Kigali wakorerwaga ubugenzuzi ku mikoreshereze y’ingengo y’Imari 2022-2023 ngo kuri Miliyoni 404 z’amadorali yari akenewe n’umushinga wose ayari amaze kuboneka yari Miliyoni 150 z’amadorali. Umujyi wa Kigali ushimangira ko muri uku kwezi kwa Gatatu abaturage ngo barabona imihanda yongera gusubukurwa.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:12 pm, May 19, 2024
temperature icon 25°C
light rain
Humidity 50 %
Pressure 1019 mb
Wind 9 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe