Kiliziya ziri gusenywa izindi zigafungwa; ukwemera guke cyangwa iterambere?

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Insengero zo mu bice bitandukanye by’Isi by’umwihariko i Burayi, zikomeje kubura abayoboke ku buryo hari amatorero n’amadini by’umwihariko Kiliziya Gatolika arimo gufunga za kiliziya ubutitsa izindi zigasenywa cyangwa zigahindurwa inzu ndangamurage.

Hambere aha naganiriye n’Umupadiri wari uvuye mu butumwa mu bihugu byo mu Burayi, ambwira ko bitakiri igitangaza kujya gusoma misa ukayisomera abantu batageze ku 10 nabo bakuze cyane. Hari aho ugera ugasanga kiliziya zararitswemo n’ibitagangurirwa, bivuze ko abantu batagisengera mu ngoro z’Imana. Ibi bisobanuye iki ku kwemera?

Mu myaka 10 ishize, iki kibazo cyakajije ubukana mu Budage, aho kiliziya nyinshi zimaze gufunga imiryango. Dufashe urugero mu Mujyi wa Kiel, hari kiliziya eshanu ziherutse kwegekwaho imiryango, amatangazo arasohoka ko zitazongera gusengerwamo. Uyu ni umujyi utuwe cyane n’aba-Protestants.

Uyu mujyi usigaranye paruwasi imwe n’indi n’izindi kiliziya nkeya. Zimwe mu nyubako za kiliziya ziri guhindurwamo amacumbi.

By’umwihariko, Arkidiyosezi ya Hamburg ikomeje gufunga za kiliziya. Umunyamabanga w’inama y’Abepiskopi mu Budage, yabwiye DW ko ‘kuva mu 2019 kugeza mu 2023, nibura buri mwaka hafungwa kiliziya 28’ muri iki gihugu.

Iki ni ikibazo cyugarije Kiliziya Gatolika kurenza uko kiri mu ba Protestants. Ku rundi ruhande ariko hari na kiliziya zifungwa kuko ari iza kera zigahindurwa inzu ndangamurage cyangwa zigasenywa hakubakwa inzu zo guturamo. Hari nubwo zigabanywa kubera ikiguzi kizigendaho.

Ukwemera kwabaye guke

Imwe mu mpamvu ibitera ni ukudohoka ku kwemera. Buri mwaka amadini n’amatorero atakaza ibihumbi amagana by’abayoboke. Twongeye kureba mu Budage, mu bantu babiri haba hari umwe utakigira idini abarizwamo.

Urebye mu Rwanda, iki kibazo naho kirahari cyane. Imibare y’Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire rya Gatanu, yagaragaje ko Kiliziya Gatolika ari yo ifite abayoboke benshi mu Rwanda aho bangana na 40%.

Baragabanyutse bikabije cyane kuko bavuye kuri 68%, bagera kuri 56.5%, ndetse ibarura ryaherukaga kuba mu 2012, ryari ryagaragaje ko Abakirisitu Gatolika ari 44%.

Cardinal Antoine Kambanda yigeze kuvuga ko hazakorwa ibarura kugira ngo hamenyekane abakristu nyabo ba Kiliziya Gatolika, aho hazifashishwa ifishi y’urugo, igaragaza abakirisitu bari mu rugo, aho izajya iba irimo abagize umuryango bose.

Bamwe mu baganiriye na Makuruki ku mpamvu ituma za kiliziya zikomeje gufungwa kuko zabuze abazisengeramo, bavuga ko abantu bararambiwe, inyigisho zo kubabwira ko bategereje umukiza bakarinda bapfa batamubonye.

Utifuje ko dutangaza amazina ye usengera muri Paruwasi ya Kimihurura yagize ati “Abenshi basengaga bumva ko bagiye mu ijuru, kubwira abantu ngo duhore twiteguye bakarinda bapfa ntacyo babonye, abuzukuru bikaba gutyo, bituma abantu batakaza icyizere cy’izo nyigisho”.

Indi mpamvu ni uko abantu batemera Imana biyongera umunsi ku munsi ku buryo hari n’abashaka kuyihinyuza.

Yakomeje agira ati “Mu buzima busanzwe abadasenga babona imigisha n’ibyiza ndetse rimwe na rimwe bakabirusha n’abasenga. Ibi hari abo bica intege”.

Gusenga bigenda biva mu bantu benshi kubera ibikorwa by’abitwa ko basenga. Si igitangaza kubona Padiri cyangwa Pasiteri asambana, yica umuntu cyangwa akora ibyaha bigaragarira amaso y’abantu. Bakibaza uburyo uwo ubahagaze imbere yitwara bikabaca intege.

Ugarutse nko mu Rwanda, hari abantu bazinutswe gusenga kuko mu nsengero hiciwemo abantu muri Jenoside yakorewe Abatutsi bigakorwa n’abapadiri cyangwa Abihayimana bari bafitiye icyizere.

Ibarura rya Gatanu ry’ingo mu Rwanda ryagaragaje ko Abanyarwanda batagira idini babarizwamo nabo bakomeje kwiyongera, aho bageze kuri 3% by’Abanyarwanda bose bavuye kuri 0.2% mu 2012.

ADEPR ifite abayoboke 21%, abaporotestanti 15%, abadiventisiti ni 12 % mu gihe Abayisilamu ari 2%. Abanyarwanda bari mu madini gakondo ni bo bakomeje kuguma munsi ya 1%, nk’uko byari bimeze mu 2012.

Guhinduka kwa sosiyete n’imibereho

Uko iminsi ishira indi igataha niko ubuzima n’imibereho bihinduka. Uyu munsi kiliziya imwe itwara amadolari ibihumbi 108 ku mwaka mu Budage mu bikorwa byo kuyitaho no kuyikonjesha iyo hari ubushyuhe cyangwa kuyishyushya iyo hari ubukonje.

Abajya mu nsengero baragabanyutse bitewe n’ikoranabuhanga bigatuma n’amaturo yabonekaga aba make.

Uyu munsi umuntu ashobora gukurikira Misa cyangwa amateraniro kuri Televiziyo cyangwa irindi koranabuhanga, bigatuma za kiliziya n’insengero zijyamo mbarwa.

Ntawakwirengagiza ko abantu bamaze kurambirwa amadini kuko akenshi ntibabona ibyo abizeza kubona. Hari kandi n’abayahinduye ubucuruzi n’imyumvire y’abantu bumva ko bihagije batagikeneye Imana.

Nubwo bimeze bityo, mu Rwanda biracyakanyakanya kuko nubwo abakristu bagabanyutse, za paruwasi ntizisiba gushingwa hagamijwe ko abakoraga ingendo ndende bajya kuri paruwasi bayisanga hafi yabo. Ibi ariko bitandukanye n’umubare w’abazisengeramo kuko ugenda ukendera.

 

 

TAGGED:
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *