“Korea ni urugero rw’impinduka zishoboka” Perezida Kagame

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu nama ihuza Korea y’epfo n’umugabane wa Afurika iri kubera ku nshuro ya mbere I Seoul muri Korea y’epfo, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko icyi gihugu cyahoze mu bikennye ariko cyihuse mu iterambere ari urugero rwiza Afurika ikwiriye kurebera ho.

Perezida Kagame yagaragaje ko Korea ari igihugu gisobanukiwe neza ibijyanye n’ubusugire ndetse n’ubwigenge. Ashima ko Korea yubaha ubusugire n’ubwigenge bw’abandi.

Mu butumwa umukuru w’igihugu yegejeje ku bitabiriye iyi nama, yibukije ko Korea ari igihugu gifite amateka yagize ati “Ubunararibonye bwa Korea bigaragaza ko Igihugu gishobora guhinduka mu bihe bitandukanye. Ese hari igisobanuro dufite cy’impamvu Afurika itari umugabane winjiza byinshi? Afurika ishobora kwihuta kuruta uko byari bimeze. Nta nzira nziza yindi ihari itari ukwita ku mutekano,ubuzima, uburezi n’ikoranabuhanga.”

Perezida Kagame yagaragaje ko ingingo zirimo umutekano mucye n’imiyoborere biri mu bituma Afurika ihora inyuma mu iterambere ry’ubukungu. Agaragaza ko ahazaza h’uyu mugabane hakeneye umutakano uhamye n’imiyoborere itajegajega kugira ngo Afurika izabe izingiro ry’iterambere ku isi yose.

Korea y’epfo ni kimwe mu bihugu byahoze mu bikennye ku isi ariko cyagize umuvuduko udasanzwe w’iterambere mu myaka ya vuba. Ubukungu bw’icyi gihugu kiri ku mugabane wa Asia buzamuka ku kigereranyo cya 5.7% buri mwaka nibura kuva mu mwaka wa 1980. Iterambere rya Korea rigashingira cyane mu nzego zirimo uburezi ndetse n’ikoranabuhanga riteye imbere cyane.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:13 am, Jul 27, 2024
temperature icon 16°C
scattered clouds
Humidity 59 %
Pressure 1016 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe