Korea y’Epfo igiye gufasha mu kwagura umuhanda Kigali – Muhanga

Umwanditsi 3
Yanditswe na Umwanditsi 3

Mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka, Koreya y’Epfo n’u Rwanda bazasinyana amasezerano ajyanye n’ubufatanye mu iyubakwa ry’ibikorwaremezo. Ni amasezerano u Rwanda rwemeza ko ruzungukiramo kuko Koreya y’Epfo ari igihugu giteye imbere mu myubakire kandi gifite inzobere mu bijyanye n’imyubakire. Ku ikubitiro, umuhanda Muhanga – Kigali

Ku wa 12 Mata uyu mwaka Intumwa za Koreya y’Epfo zari mu Rwanda ziyobowe na Sangwoo Park, Minisitiri ushinzwe ibikorwaremezo, Ubutaka n’Ubwikorezi, zigirana ibiganiro na Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente. Byibanze ku bufatanye hagati y’ibihugu byombi mu iyubakwa ry’ibikorwaremezo.

Umuhanda Muhanga – Kigali ni wo ugiye guherwaho muri ubu bufatanye. Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda yamaze kwemeza amasezerano y’ingunzanyo ya miliyoni 120$ azatangwa na EximBank yo muri Koreya y’Epfo, akazakoreshwa mu kwagura uyu muhanda ukagirwa ibisate 4. Ubusanzwe wari ufite ibisate 2.

Iyi nguzanyo ikabakaba miliyari 150 z’amafaranga y’u Rwanda, ruzayishyura mu myaka 40, izatangira kubarwa nyuma y’imyaka 15 yakiriwe. Izishyurwa ku nyungu ya 0.01%.

Mu kwagura uyu muhanda biteganijwe ko ibice byo kuva Nyabugogo – Ruyenzi – Bishenyi muri Kamonyi bizagirwa ibisate bine. Umuhanda ukongera ukaba ibisate bibiri kugera mu mujyi wa Muhanga ahitwa Kivumu mu murenge wa Cyeza, ukongera kuba ibisate bine kugeza urenze umujyi wa Muhanga ugana Kabgayi na Rugeramigozi. Ni ibirometero 12.2 bizagirwa ibisate bine, ariko kandi umuhanda wose wa Kilometero 45 uzavugururwa.

Abakoresha uyu muhanda basanzwe binubira ubugali budahagije butuma hari ubwo ingendo zidindizwa n’ibimodoka binini usanga bigenda buhoro kandi biri mu gice bidashobora kunyurwaho n’izindi modoka. Ibi bigatuma imodoka zibiri inyuma zose zigenda ku muvuduko w’ibyo bikamyo. Bivugwa ko uyu muhanda numara kwagurwa ibikamyo binini bizahabwa igice cyabyo cyo kugenderamo bitabangamiye imodoka zindi.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
2:28 am, Apr 30, 2024
temperature icon 21°C
broken clouds
Humidity 83 %
Pressure 1019 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe