Ku isi haba impanuka zo mu muhanda Miliyoni 50 buri mwaka

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu bijyanye n’Umutekano wo mu Muhanda, Jean Todt, yagaragaje ko mu mwaka ku Isi haba impanuka zirenga miliyoni 50 zinatwara ubuzima bw’abantu bityo ko bifuza kugabanya abazigwamo ari na yo mpamvu bakangurira abantu gukoresha kasike zujuje ubuziranenge.

Iyi ntumwa yihariye iri mu Rwanda yagaragaje ko kimwe mu bituma ubuzima bw’abantu buhitanwa n’impanuka za hato na hato ari uko usanga nta bwirinzi abakora impanuka baba bafite. Mu biganiro yagiranye n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali ndetse n’abahagarariye Polisi y’u Rwanda ishamir rishinzwe umutekano wo mu muhanda.

Mu Rwanda hatangijwe ubukangurambaga bwo gukoresha ingofero zo kuri Moto bivugwa ko zujuje ubuziranenge, zishobora kurengera abazambaye mu gihe cy’impanuka. Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB), Murenzi Raymond, avuga ko izi kasike zikozwe mu buryo bw’ubuhanga ku buryo zitangirika byoroshye nk’izisanzwe zikoreshwa.

- Advertisement -

Ministeri y’ibikorwa remezo ivuga ko inyigo yagaragaje ko izari zisanzwe zikoreshwa zitari zujuje ubuziranenge bukwiriye mu kurinda umutwe w’umuntu mu gihe cy’impanuka.

Mu Rwanda umwaka ushize wa 2023 Polisi y’u Rwanda yatangaje ko kuva muri Mutarama kugeza mu Ugushyingo, impanuka zo mu muhanda zari 9000. Moto ni zo ziza mbere aho zihariye 25% by’impanuka zose ziba, amagare agakurikiraho na 15%.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:39 pm, Dec 22, 2024
temperature icon 26°C
light rain
Humidity 53 %
Pressure 1012 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 6:05 pm

Inkuru Zikunzwe