Round Table Rwanda mu nzira yo kwemerwa nk’umunyamuryango ku rwego rw’isi

Higiro Adolphe
Yanditswe na Higiro Adolphe

Round table international (RTI) ni umuryango mpuzamahanga uhuza abari hagati y’imyaka cumi n’umunani na mirongo ine biganjemo igitsinagabo, ukaba ukorera ku isi hose. Intego nyamukuru ya Round table ni uguteza imbere umuco wo gusabana, gufasha ndetse no gukorera hamwe bigamije iterambere  ku rubyiruko.

Round table kandi igizwe n’irindi tsinda ry’ab’igitsinagore ryitwa “Ladies Cycle”, naryo rikaba rikorera mu bice bitandukanye by’isi yose, rikaba riri gutegura gutangiza ibikorwa byaryo mu Rwanda. Round table ni umuryango utegamiye kuri Letaukaba waravutse mumwaka wa 1927 mu gihugu cy’ubwongereza ikaba yara maze gutangira gukorera ibikorwa byayo by’ibanze mu Rwanda mu mwaka wa 2019.

Avugana na Makuruki.rw, Umuyobozi w’agateganyo wa Round Table International Rwanda, Muhizi Chrysologue yasobanuye urugendo bakoze kugira ngo babashe kwemerwa nka bamwe mu bagize umuryango mugari wa Round Table International, harimo no gutangira gukora ibikorwa bisabwa byo gufasha bitandukanye ndetse n’inama zitaguye zigamije ubufatanye no gukangurira bamwe mu banyamuryango gusura u Rwanda no kureba ibyiza birutatse mu rwego rw’ubukerarugendo nk’uko bikorwa mu bindi bihugu bitandukanye.

Hari abashimiwe ibikorwa byabo byo guteza imbere umuryango

Umuyobozi mukuru wa Round Table International ku rwego rw’isi nawe ni umwe mu bitabiriye inama ngarukamwaka yabereye i Livingston muri Zambia, akaba ari n’umwe mu bashyize imbaraga nyinshi mu gutangiza uyu muryango mu gihugu cy’u Rwanda afatanyije n’abandi batandukanye barimo abagize Round Table Zambia na Round Table Paris.

Ku rutonde rw’ibihugu bitandukanye Round Table ikoreramo ntihagaragaraho u Rwanda, rukaba ruzemezwa ku buryo bwa burundu mu kwezi k’Ukuboza 2024.

Ubwo inama yasozwaga, bamwe mu bitabiriye inama batemberejwe ibice bitandukanye birimo na Victoria Falls, igice nyaburanga giherereye ku mupaka uhuza Zambia na Zimbabwe Livingston, ndetse no mu mugezi wa Zambezi hagati ahamenyerewe cyane ku bucyerarugendo.

Iyi nama yari yitabiriwe n’abaturutse mu bice bitandukanye by’isi birimo Botswana, Zimbabwe, Malawi, Rwanda, Seychelles, Zambia, South Africa, Madagascar, Kenya ari byo bigize AMI (Africa Middle Easter and Indian Ocean.)

Bamwe mu bitabiriye inama bafata ifoto y’urwibutso

Byitezwe ko igihe uyu muryango uzaba wamaze kwemerwa mu Rwanda umubare munini w’abasuraga u Rwanda mu gihe umuryango wari utaremezwa uziyongera, aho abenshi bavuga ko icya mbere bazaba baje kwihera ijisho ari ingagi ziri muri Parike y’Bbirunga bari bamenyereye kubona ku bitangazamakuru mpuzamahanga zihabwa amazina atandukanye n’ibyamamare biturutse mubice bitandukanye by’isi

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:42 pm, May 3, 2024
temperature icon 22°C
broken clouds
Humidity 78 %
Pressure 1021 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe