M23 yahambirije abarinzi ba parike ya Virunga

Higiro Adolphe
Yanditswe na Higiro Adolphe

Komite y’urubyiruko rwo muri Teritwari ya Rutshuru, muri Kivu y’Amajyaruguru yatangaje ko abakozi b’ikigo ICCN gishinzwe kurinda pariki ya Virunga birukanwe na M23 aho bagiraga ibiro hitwa Rwindi.

Mu itangazo basohoye ejo tariki ya 21 Mata 2024, bavugaga ko abo bakozi bari bahawe umunsi ntarengwa n’abarwanyi ba M23 babategeka kuva muri ako gace bitarenze amasaha 48, abandi na bo bakaba bahisemo gukiza amagara yabo.

Perezida w’iyo komite y’urubyiruko, Patient Twizere yatangaje ko abo barwanyi ari bo babitegetse kandi ko ntacyo bari kubihinduraho. Yakomeje avuga ko bafite impungenge z’umutekano w’inyamaswa ziri muri iriya parike, dore ko ngo zinasanzwe zugarijwe na ba rushimusi b’abahigi.

Twizere yatanze impuruza asaba inzego za Leta ndetse n’amahanga ko bashaka icyo bakora mu maguru mashya. Yavuze ko yamaze kumenyesha Leta na UNESCO ngo batabare, akaba ashingira ku masezerano asanzweho yo kurindira umutekano abarinda za pariki ndetse no ku kamaro ko kurinda inyamaswa n’ibimera.

Yagarutse kandi ko rujya n’uruza rw’ibiti bitemwa bikagurishwa mu bihugu bituranye na Congo, kandi ngo bikaba bikorwa na M23.

Abaturiye iyo parike bavuga ko nubwo M23 yafashe ako gace, ngo abarinzi ba parike bari bakomeje akazi kabo bagendeye ku masezerano abagenda ko kuutagira aho babogamira.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:12 pm, May 3, 2024
temperature icon 19°C
light rain
Humidity 100 %
Pressure 1022 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe