Ku Ivuko: Bemera ko imyotso ivura amaso

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu Rwanda ubu harumvikana cyane indwara y’amaso. Benshi bo ku Ivuko bo bakunze kuyita ngo ni “Amaso y’amarundi”. Iyi ni inyito tutarabasha kumenya aho ikomoka. Muri iyi nkuru yihariye twahariye kwibukiranya no kumenya imigirire y’abanyarwanda batari abo mu mujyi aho amajyambere ageze kure. Tugiye kwisubirira mu cyaro turebe uko hamwe na hamwe amaso bayavura bifashishije kotsa uwayarwaye.

Ubu turi I Kayonza mu murenge wa Gahini ahitwa Nyagahandagaza. Aha si kure cyane ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara. Imihanda itari kaburimbo ariko ikorerwa umuganda irahari, amashanyarazi arahari, amashuri meza yarahageze, amazi barayafite mbese hagaragara nk’agace kari gutera imbere bishimishije. Jean Claude Nziyonamenya ntabwo akuze cyane umureba gusa yatubwiye ko afite imyaka 54.

Urwaye amaso baramwotsa agakira;  Bikorwa bite? 

- Advertisement -

Nziyonamenya ati “Ubundi uretse ko ubu iyo wabikoze abaganga bakumerera nabi, ariko hari ubwo twihisha tukabikora kuko tuzi neza ko bivura.

Dufata uruhindu (Igikoresho cyacuzwe cyenda kumera nk’icumu ariko gito ugereranije n’icumu) uruhindu tukarushyira mu ziko. Tukarucanira rugatukura. Iyo rwatukuye neza, turarufata tukarukoza ku gahanga k’umurwayi imyotso 3 no hejuru y’ijisho ahagana ku bitsike. Iyo myotso yose igomba kuba iringaniye. Ubundi tukareka amaraso mabi akava. Iyo amaraso amaze kuva turamwomora tukavura ibikomere bisanzwe n’ibyatsi byomora. Uwavuwe tukamureka akaryama. Ejo mu gitondo abyuka amaso yabaye amateka.

Nta gisobanuro cya siyansi kigaragaza uburyo imyotso yaba ivura amaso. N’aba baturage bemeza ko abaganga n’abashinzwe ubuzima babuza cyane iyi migirire gusa abaturage bo bekemeza ko bikora.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:22 am, Sep 14, 2024
temperature icon 17°C
few clouds
Humidity 59 %
Pressure 1016 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:52 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe