Umuryango wa Raila Udinga wakamejeje, urasaba ubutegetsi gushyira umucyo ku rupfu rwa General Francis Ogolla wari Umugaba w’ingabo za Kenya uherutse kugwa mu mpanuka y’indege.
General Ogolla yari ari mu ndege y’intambara hamwe n’abandi basirikare bakuru 12, harokotse 2 gusa bakivurirwa mu bitaro mu mujyi wa Nairobi . Ibi bikimara kuba ibinyamakuru bimwe nka AL Jazeera byahise byandika ko iyi ndege yahanuwe na Al Shababu.
Leta ya Kenya yatangaje ko yohereje abantu bajya gukora iperereza y’icyateye iyi mpanuka yahitanye abantu 9 barimo na Gerenal Ogolla Francis, gusa kugeza ubu icyateye iyi mpanuka ntabwo kiramenyekana.
Mu ishyingurwa rya General Ogolla ryabaye kuri iki cyumweru tariki ya 21 Mata hagaragajwe gushidikanya kuri iyi mpanuka yamuhitanye, Railla Odinga ukuriye abatuvuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya ntabwo yitabiriye uyu muhango gusa yohereje umuvandimwe we Oburu Odinga.
Uyu Oburu Odinga yafashe ijambo avuga ko yazanye ubutumwa yahawe na mwenenyina Raila Odinga, avuga ko ubwa mbere ari ubwo kwihanganisha umuryango wa Gen Ogolla . Yavuze ko General Ogolla ari nyirarume wabo kuko aho avuka ariho na mama ubabyara avuka.
Yakomeje avuga ngo “Ndashaka kubaza, ni byo urupfu rwatewe n’impanuka, ariko n’ubwo ari impanuka muri aka karere tugira impanuka zo mu bwoko bwinshi, tugira n’abayobozi benshi bicwa. Iyo ikintu nk’iki kibaye habaho kwibaza cyane, si indi impamvu ahubwo turashaka kumenya ukuri… nimureke tumenye ukuri k’uwishe marume wacu General Ogolla.”
Prezida William Ruto yavuze ko Ogolla yari umusirikare w’intangarugero ukunda akazi kandi akagakora neza ndetse ko yapfuye yakagiyemo. Ruto yatangaje ko igihugu cyatakaje umwe mu basirikare bakomeye.
General Ogolla yinjiye bwa mbere mu gisirikare ku italiki 24 Mata mu mwaka wa 1984, yateganya ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 40 yari amaze mu gisirikare