”Kubera iki ari impanuka? Turashaka kumenya uwishe Gen. Ogolla” – Odinga

Umwanditsi 3
Yanditswe na Umwanditsi 3

Umuryango wa Raila Udinga wakamejeje, urasaba ubutegetsi gushyira umucyo ku rupfu rwa General Francis Ogolla wari Umugaba w’ingabo za Kenya uherutse kugwa mu mpanuka y’indege.

General Ogolla yari ari mu ndege  y’intambara hamwe n’abandi basirikare bakuru 12,  harokotse 2 gusa bakivurirwa mu  bitaro mu mujyi wa Nairobi .  Ibi bikimara kuba ibinyamakuru bimwe nka AL Jazeera byahise byandika ko iyi ndege  yahanuwe na Al Shababu.

Leta ya Kenya yatangaje ko yohereje abantu bajya gukora iperereza y’icyateye iyi mpanuka yahitanye abantu 9 barimo na Gerenal Ogolla Francis, gusa kugeza ubu icyateye iyi mpanuka ntabwo kiramenyekana.

Mu ishyingurwa rya General Ogolla ryabaye kuri iki cyumweru tariki ya 21 Mata   hagaragajwe gushidikanya kuri iyi mpanuka yamuhitanye, Railla Odinga ukuriye abatuvuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya ntabwo yitabiriye uyu muhango gusa yohereje umuvandimwe we Oburu Odinga.

Uyu Oburu Odinga yafashe ijambo avuga ko yazanye ubutumwa yahawe na mwenenyina Raila Odinga, avuga ko ubwa mbere ari ubwo kwihanganisha umuryango wa Gen  Ogolla . Yavuze ko General Ogolla ari nyirarume wabo kuko aho avuka ariho na mama ubabyara avuka.

Yakomeje avuga ngo “Ndashaka kubaza, ni byo urupfu rwatewe n’impanuka, ariko n’ubwo ari impanuka muri aka karere tugira impanuka zo mu bwoko bwinshi,  tugira n’abayobozi benshi bicwa. Iyo ikintu nk’iki kibaye habaho kwibaza cyane, si indi impamvu ahubwo turashaka kumenya ukuri… nimureke tumenye ukuri k’uwishe marume wacu General Ogolla.”

Prezida  William  Ruto yavuze ko Ogolla yari umusirikare w’intangarugero ukunda akazi kandi akagakora neza ndetse ko yapfuye yakagiyemo.   Ruto yatangaje ko igihugu cyatakaje umwe mu basirikare bakomeye.

General  Ogolla yinjiye bwa mbere mu gisirikare ku  italiki 24  Mata  mu mwaka wa  1984, yateganya ibirori byo kwizihiza isabukuru  y’imyaka 40 yari amaze mu gisirikare

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:22 pm, May 3, 2024
temperature icon 22°C
light rain
Humidity 78 %
Pressure 1021 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe