Kuboneza urubyaro mu bangavu: Icyifuzo cya Minisitiri Utumatwishima cyakuruye impaka

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X (yahoze yitwa Tweeter), Minisitiri w’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yagaragaje ko yagiranye ibiganiro n’urubyiruko rwo mu Buholandi rumubwira ko iwabo ngo uburyo bwo kuboneza urubyaro batangira kubuhabwa mu mpano iyo bagejeje imyaka 15.

Ati “Barazikoresha kandi barakeye. Mwikwijijisha, tubisabe bitangire iwacu vuba.”

Dr Utumatwishima yashingiye ubutumwa bwe ku cyifuzo cya Prof. Senait Fisseha mu nama y’umushyikirano iherutse wasabye ko ikibazo cy’inda ziterwa abangavu gishyirwa mu byihutirwa.

- Advertisement -

Yagize ati “Ndasaba ko cyaba ikibazo kimwe mu bishakirwa umuti wihutirwa, ndumva atari ibintu dukwiriye guhererekanya ngo umwe abiharire undi , undi nawe ashake uwo abiha maze bizarangire bityo, …”

Ni ubutumwa bwakurikiwe n’ibitekerezo bitandukanye:

Iradukunda Liliane  yagize ati “Byaba byiza education Sexuelle [uburezi ku buzima bw’imyororokere] iretse kuba tabou [ikizira]: abana bagatangira kuganirizwa bakiri muri primaire sans aucun Jugement”.

Nizeyimana Yves Alphonse yagize ati “ Harya abana bari munsi ya 18 bemerewe gukora icyo gikorwa? Ndumva Atari cyo gikenewe cyane ,tekereza nk’umwana wiga S3 wa 15 mu byo umuhaye agiye ku ishuri hari mo n’utwo dukingirizo cyangwa agahurira na Mama we kwa muganga kwiteza urushinge umwe yinjira undi asohoka!”

Aldo Havugimana atiMu mashuri mu miryango abana bato (Abakobwa n’abahungu)bakeneye impamba y’imyumvire & imigirire mbere na mbere. Iyi mpamba ibaye yuzuye ibisigaye byaba nk’uko buriwese azi ko mbere yo gutaha ubukwe yambara akaberwa akarinda ataha atariyanduza.”

Ayebare Alpha Bagaza “Aha ntitubyumva kimwe Minister. Ibi ni ni uguhungisha inshingano ababyeyi zo kwigisha abana kwirinda ahubwo byaba byerekana kunanirwa kwa Society yacu. Ko twakoze byinshi ubwo gushumuriza abana kwishora mu busambanyi bizeye pills urumva aricyo dukwiriye gukora?

N’ubwo iyi ngingo yazamuwe na Minisitiri w’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi yateje impaka ndende ariko; kugeza ubu mu Rwanda nta tegeko ribuza ushaka guhabwa ubu buryo kuba yajya kwa muganga cyangwa aho bagurira imiti akabufata. Hari amakuru kandi agaragaza ko bamwe mu rubyiruko rwiganje mo abangavu babyariye iwabo bahitamo kuva kwa muganga nyuma yo kubyara babutahanye.

Nta mibare ya vuba igaragaza uko icyi kibazo gihagaze gusa Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) iherutse kugaragaza ko mu mezi 3 yonyine ya 2022 Nyakanga – Ukuboza abakobwa basaga 13,000 bari munsi y’imyaka 19 aribo batewe inda mu Rwanda.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
12:46 pm, Sep 11, 2024
temperature icon 28°C
broken clouds
Humidity 42 %
Pressure 1009 mb
Wind 10 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:53 am
Sunset Sunset: 5:59 pm

Inkuru Zikunzwe