Inteko ishinga amategeko mu Budage yashyigikiye itegeko rishya ryemera kunywa urumogi mu ruhame. Muri iri tegeko, abarengeje imyaka 18 bemerewe ingano y’urumogi ariko hari amabwiriza agendanye no kurugura.
Guhera tariki 1 Mata bizaba byemewe kunywa urumogi mu ruhame. Mu ruhame umuntu azajya aba yemerewe garama 25 naho mu rugo yemererwe garama zitarenze 50. Ubusanzwe mu Budage ntabwo polisi yakurikiranaga uwanyoye urumogi
Iri tegeko rizagabanya ikoreshwa ry’urumogi mu bwihisho, ibyatumaga hari abanywa urutujuje ubuziranenge, binagabanye magendu zakorwaga mu bucuruzi bwarwo.
- Advertisement -
Ubwanditsi