Umukino wa Basket ball mu gihugu cy’Uburundi ukomeje kugarizwa n’ibibazo biwuganisha ku isenyuka nyuma y’uko ubuyovozi bw’ishyirahamwe ry’uyu mukino bufashe icyemezo cyo kubuza ikipe ya Dynamo kwambara Visit Rwanda mu mikino ya BAL.
Ikipe ya Dynamo yari yaserukiye Uburundi muri iyi mikino ya BAL yabereye muri Afuruka y’Epfo mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka wa 2024.
Irushanwa ritangiye ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Burundi FEBABU ryandikiye urwego rukuriye Basket ku Isi FIBA ko Dynamo yakina itambaye Visit Rwanda umuterankunga mukuru wa BAL.
Ibi FEBABU yabivugaga ishingiye kukuba umubano mu bya potiki hagati y’ u Rwanda n’Uburundi utari wifashe neza muri iki gihe.
FEBABU yabwiye Dynamo ko iki cyifuzo nicyangwa yanga gukina ninako byagenze maze yanga gukina iterwa mpaga ihita isezererwa muri iri rushanwa.
Icyemezo cyazaniye ibibazo ishyirahamwe rya Basket mu Burundi kuko cyakurikiwe n’ibihano, igihano kiruta ibindi bamaze gufatirwa ni uguhagarikwa k’uyu mukino mu Burundi.
Tariki ya 12 uku kwezi kwa 4 umunyamabanga wa FIBA Andreas Zagklis yandikiye umuyobozi wa FEBABU Manirakiza Jean Paul amumenyesha ko umukino wa Basket uharitswe mu burundi bitewe no gusezugura amategeko agenga irushanwa rya BAL.
Iki cyemezo cyakuruye uburakari mu bakunzi b’uyu mukino I Burundi ndetse bamwe bumvikana bamusaba kwegura cyangwa keguzwa , bavuze ko ibyemezo bidakwiye bifatwa n’abayobora iri shyirahamwe aribyo byorotse umukino wa Basket.
Nyuma yo kotswa igitutu Manirakiza yahisemo kwegura ku buyobozi bwa FEBABU kuri uyu wa kane, mu ibaruwa yandikiye abo bayoboranaga yavuze ko yeguye ku mpamvu ze bwite ndetse no kubaha ibyifuza by’abamaze iminsi bamusaba kwegura.
Mu zindi ngaruka uyu mukino uri guhura nazo kubera icyemezo cya Dynamo cyo kutambara Visit Rwanda harimo n’abakinnyi n’abatoza b’uyu mukino bamaze kuva muri shampiyona y’Uburundi.
Abakinyi ba Dynamo nibo batangiye mugufata iki cyemezo cyo kuva muri championat y’Uburundi, Abo ni Otobo Israel wagiye muri APR mu Rwanda, Nijimbere Guibert yasinyiye Kepler nayo yo mu Rwanda , Bello Nkanira yagiye muri Orion na David Deng wagiye muri Chaux Sport muri Kongo.
Kuri aba bakinyi, hiyongerako umutoza wabo Olivier Ndayiragije waje muri Titans hano mu Rwanda Rwanda , inid kipe yatakaje abakinnyi benshi bagiye muri Kongo ni Urunani. Abo ni Landry Ndikumana wari kapitene w’iyi kipe, Clark Dushime, Michel Bwanga, Mamadou Dioumé na Ereng bagiye mu ikipe ya AMI BK yo mu Rwanda.