Kutambara  Visit Rwanda biri gusenya Basket I Burundi

Umwanditsi 3
Yanditswe na Umwanditsi 3

 

Umukino wa Basket ball mu gihugu cy’Uburundi ukomeje kugarizwa n’ibibazo biwuganisha ku isenyuka nyuma y’uko ubuyovozi bw’ishyirahamwe ry’uyu mukino bufashe icyemezo cyo kubuza ikipe ya  Dynamo  kwambara Visit Rwanda mu mikino ya BAL.

Ikipe ya Dynamo yari yaserukiye Uburundi muri iyi mikino ya BAL yabereye muri Afuruka y’Epfo mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka wa 2024.

Irushanwa ritangiye ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Burundi FEBABU ryandikiye urwego rukuriye Basket ku Isi FIBA  ko Dynamo yakina itambaye Visit Rwanda umuterankunga mukuru wa BAL.

Ibi FEBABU yabivugaga ishingiye kukuba umubano mu bya potiki hagati y’ u Rwanda n’Uburundi utari wifashe neza muri iki gihe.

FEBABU  yabwiye Dynamo ko  iki cyifuzo nicyangwa yanga gukina ninako byagenze maze yanga gukina iterwa mpaga ihita isezererwa muri iri rushanwa.

Icyemezo cyazaniye ibibazo ishyirahamwe rya Basket mu Burundi kuko cyakurikiwe n’ibihano, igihano kiruta ibindi bamaze gufatirwa ni uguhagarikwa k’uyu mukino mu Burundi.

Tariki ya 12 uku kwezi kwa 4 umunyamabanga wa FIBA Andreas Zagklis yandikiye umuyobozi wa FEBABU Manirakiza Jean Paul amumenyesha ko umukino wa Basket uharitswe mu burundi bitewe no gusezugura amategeko agenga irushanwa rya BAL.

Iki cyemezo cyakuruye uburakari mu bakunzi b’uyu mukino  I Burundi ndetse bamwe bumvikana bamusaba kwegura cyangwa keguzwa , bavuze ko ibyemezo bidakwiye bifatwa n’abayobora iri shyirahamwe aribyo byorotse umukino wa Basket.

Nyuma yo kotswa igitutu Manirakiza yahisemo kwegura ku buyobozi bwa FEBABU kuri uyu wa kane, mu ibaruwa yandikiye  abo bayoboranaga  yavuze ko yeguye ku mpamvu ze bwite ndetse no kubaha ibyifuza by’abamaze iminsi bamusaba kwegura.

Mu zindi ngaruka uyu mukino uri guhura nazo kubera icyemezo cya Dynamo cyo kutambara Visit Rwanda harimo n’abakinnyi n’abatoza b’uyu mukino bamaze kuva muri shampiyona y’Uburundi.

Abakinyi ba Dynamo nibo batangiye mugufata iki cyemezo cyo kuva muri championat y’Uburundi, Abo ni Otobo Israel wagiye muri   APR  mu Rwanda, Nijimbere Guibert yasinyiye Kepler nayo yo mu Rwanda , Bello Nkanira yagiye muri Orion na David Deng wagiye muri  Chaux Sport muri Kongo.

Kuri aba bakinyi, hiyongerako umutoza wabo   Olivier Ndayiragije waje muri   Titans  hano mu Rwanda  Rwanda , inid kipe yatakaje abakinnyi benshi bagiye muri Kongo ni Urunani. Abo ni Landry Ndikumana  wari kapitene w’iyi kipe, Clark Dushime, Michel Bwanga, Mamadou Dioumé na Ereng bagiye  mu ikipe ya  AMI BK yo mu Rwanda.

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:23 pm, May 2, 2024
temperature icon 18°C
broken clouds
Humidity 92 %
Pressure 1014 mb
Wind 1 mph
Wind Gust Wind Gust: 1 mph
Clouds Clouds: 67%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe