Kuva ku mugenzacyaha kugera ku muhesha w’inkiko; abahererekanyaga Ruswa bafashwe

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

RIB yafunze abantu 10 barimo Umucamanza ku Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, Umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze rwa ngarama; umugenzacyaha kuri station ya Ngarama, Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga, n’abakomisiyoneri babo babahuzaga n’ababaha Ruswa.

Abo bakomisiyoneri RIB ivuga ko ari abafatanya cyaha ngo bakoraga nk’abahuza hagati y’utanga n’uwakira ruswa. RIB ikemeza ko Iperereza rimaze iminsi ribakorwaho rigaragaza ko mu bihe bitandukanye bakoranye nabo mu gusaba indonke abantu bafite ababo bafuzwe kugira ngo bafungurwe.

Aba batawe muri yombi bafungiye kuri sitasiyo za RIB za Nyarugenge, Kicukiro, Nyamirambo, Kimihurura, Kimironko na Remera mu gihe dosiye zabo ziri gutunganywa kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

- Advertisement -

Mu butumwa yanyujije kuri X RIB irashimira abaturage bakomeje gutanga amakuru ndetse n’izindi nzego zabigize mo uruhare ngo aba bafatwe. Ikemeza ko kurwanya ruswa ari urugamba. Mu itangazo ryayo kandi RIB ivuga ko iboneye ho kuburira uwo ariwe wese witwaza inshingano afite agasaba indonke ko bitazamuhira kuko inzego zose zahagurukiye kurwanya icyi cyaba.

Urwego rw’ubutabera ni rumwe mu zakunze kugarukwaho na raporo zitandukanye nk’urugaragara mo Ruswa nyinshi. Bikagorana kuyibonera ibimemyetso ariko kuko abarugize nabo bafite amayeri menshi mu kuyihishira.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:05 pm, Nov 9, 2024
temperature icon 18°C
broken clouds
Humidity 100 %
Pressure 1013 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:37 am
Sunset Sunset: 5:49 pm

Inkuru Zikunzwe