Kwibuka30: Bill Clinton yageze mu Rwanda

Web Developer
Yanditswe na Web Developer

Uwabaye Perezida wa 42 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), William Jefferson Clinton (Bill Clinton), yageze mu Rwanda mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, aho aje kwifatanya n’Abanyarwanda n’inshuti mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bill Clinton uje ahagarariye Perezida wa USA ubu, Joe Biden, akigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe.

Bill Clinton aje mu Rwanda ayoboye itsinda ry’abantu batanu aribo; Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Eric Kneedler n’Umunyamabanga wa Leta wungirije ushinzwe ibirebana na Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Mary Catherine Phee, Umujyanama wihariye wa Perezida akaba n’ushinzwe ibijyanye n’Amategeko muri White House, Casey Redmon na Monde Muyangwa, Umuyobozi wungirije Ushinzwe Ishami rya Afurika mu Kigega cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika Gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID).

- Advertisement -

Aba bose bazaba bari mu gikorwa cyo gutangira icyumweru cy’icyunamo ku rwibutso rwa Kigali no muri B.K Arena kuri uyu wa 7 Mata 2024.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

Inkuru Zikunzwe