Perezida Kagame yakiriye intumwa ihagarariye ubwami bw’u Bwongereza mu Kwibuka30

Web Developer
Yanditswe na Web Developer

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe iterambere na Afurika, Andrew Mitchell, wageze i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, aho yitabiriye ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Andrew yashyikirije Perezida Kagame ubutumwa bw’Umwami w’u Bwongereza, Charles III, bw’uko Igihugu cye cyifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka Abatutsi barenga miliyoni bishwe muri Jenoside muri Mata 1994.

Perezida Kagame na Minisitiri Andrew baganiriye ku iterambere ry’u Rwanda mu myaka 30 ishize, ubufatanye bw’ibihugu byombi, ndetse n’icyaba igisubizo cya politiki cyakemura ikibazo cy’umutekano muke ukomeje kubarizwa mu karere.

- Advertisement -

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:03 pm, Dec 4, 2024
temperature icon 19°C
scattered clouds
Humidity 72 %
Pressure 1015 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:43 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe