Perezida wa Congo-Brazzaville, Denis Sassou Nguesso, yageze i Kigali, mu Rwanda aho yitabiriye ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida Sassou Nguesso, akigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali yakiriwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène.
U Rwanda na Congo-Brazzaville ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano n’ubufatanye mu bya dipolomasi, ubukungu na politiki kuko muri Kanama 2016, u Rwanda rwafunguye Ambasade muri Congo-Brazzaville ari nayo ikurikirana ikanareberera inyungu z’u Rwanda mu Muryango wa Afurika yo Hagati (CEEAC), ikindi kandi Congo-Brazzaville iherutse gutiza u Rwanda ubutaka bungana na hegitari 92.996.
- Advertisement -
Web Developer