Inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zahakanye gutanga amabwiriza yo guhagarika imirimo y’abaturage irimo no gutwara ibiribwa n’ibindi bikoresho bya ngombwa ku baturage.
Ibi uyu mutwe wa M23 wafashe ibice binini by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru wabihakanye ubicishije ku rubuga rwa X yahoze ari Twitter.
Ni ibirego M23 yari yashinjwe na sosiyete sivile muri teritwari ya Rutshuru ibicishije kuri radio Okapi ikorera I Goma kuwa mbere tariki ya 9 z’ukwa mbere 2024. Ibi birego byavugaga ko M23 yabujije abaturage gusarura imyaka yabo bejeje mu mirima muri zone ya Kaunga mu birometro 5 uvuye I Kiwanja.
Umutwe wa M23 umaze imyaka 2 Uhanganye n’igisirikare cya Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo, uherutse gutangaza ko intambara batangije kuri leta igamije gukura ho ubutegetsi bita bubi bwa Perezida Felix Tshisekedi.