M23 irahakana guhagarika imirimo y’abasivili muri Teritwari ya Rutshuru

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zahakanye gutanga amabwiriza yo guhagarika imirimo y’abaturage irimo no gutwara ibiribwa n’ibindi bikoresho bya ngombwa ku baturage.

Ibi uyu mutwe  wa M23 wafashe ibice binini by’Intara ya Kivu  y’Amajyaruguru wabihakanye ubicishije ku rubuga rwa X yahoze ari  Twitter.

Ni ibirego M23 yari yashinjwe na sosiyete sivile muri teritwari ya Rutshuru  ibicishije kuri radio Okapi ikorera I Goma  kuwa mbere tariki ya 9 z’ukwa mbere 2024. Ibi birego byavugaga ko M23 yabujije abaturage gusarura imyaka yabo bejeje mu mirima muri zone ya Kaunga mu birometro 5 uvuye I Kiwanja.

Umutwe wa M23 umaze imyaka 2 Uhanganye n’igisirikare cya Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo, uherutse gutangaza ko intambara batangije kuri leta igamije gukura ho ubutegetsi bita bubi bwa Perezida  Felix Tshisekedi.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
11:11 am, Jul 27, 2024
temperature icon 25°C
scattered clouds
Humidity 47 %
Pressure 1014 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe