Iminsi itatu irashize agace ka Mweso ko muri teritwari ya Masisi gahindutse isibaniro ry’imirwano mu ntambara ihanganishijen M23 n’igisirikare cya leta ya Congo, FARDC n’abafatanyabikorwa bacyo barimo ingabo za SADC iz’u Burundi.
Aka gace ka Mweso buri ruhande rurigamba kukigarurira, umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, abinyujije ku rubuga rwa X rwahoze ari twitter yanyomoje amakuru yatangajwe n’igisirikare cya leta ko kigaruriye Mweso.
Ati” mu buryo bwa kinyamwuga M23 yarinze abasivile muri Mweso no mu nkengero zayo nta na nm imwe(1nm) yafashwe n’ihuriro ry’ubutegetsi butemewe ry’ubutegetsi bwa Kinshasa”
Kanyuka yashinje iri huriro icyo yise kugarika ingongo irasa buhumyi mu bice birimo abaturage ati” guhera saa sita z’amanywa kuri uyu wa 25 mutarama 2025 ingabo za leta itemewe ya Kinshasa FARDC ifatanyije na FDLR, Abacanshuro, igisirikare cy’Uburundi, ndetse n’ingabo za SADC barashe buhumyi ibice birimo abaturage benshi muri Mweso batsemba abasivile biganjemo abagore n’abana . Twabwiye kenshi amashyirahamwe mpuzamahanga y’igenga n’ay’imbere mu gihugu ibi bikorwa bya kinyamaswa bya leta ya Kinshasa bigize ibyaha by’intamabara.”
Kuri uyu wa 24 Mutarama amakuru yavugaga ko uyu mujyi wa Mweso wamaze gufatwa n’igirikare cya leta gusa abaturage bavuga ko kitawutindanye kuko M23 yahise yongera ikawisubiye ubu ukaba wasubiye mu maboko yawo.