M23 irashinja FARDC kwica abaturage benshi muri Mweso

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Iminsi itatu irashize agace ka Mweso ko  muri teritwari ya Masisi  gahindutse isibaniro ry’imirwano mu ntambara ihanganishijen M23  n’igisirikare cya leta ya Congo, FARDC n’abafatanyabikorwa bacyo barimo ingabo za SADC iz’u Burundi.

Aka gace ka Mweso buri ruhande  rurigamba kukigarurira, umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, abinyujije ku rubuga rwa X rwahoze ari twitter yanyomoje amakuru yatangajwe n’igisirikare cya leta ko kigaruriye Mweso.

Ati” mu buryo bwa kinyamwuga M23 yarinze abasivile muri Mweso no mu nkengero zayo nta na  nm imwe(1nm)  yafashwe n’ihuriro  ry’ubutegetsi butemewe ry’ubutegetsi bwa Kinshasa”

Kanyuka yashinje iri huriro icyo yise kugarika ingongo irasa buhumyi mu bice birimo abaturage ati” guhera saa sita z’amanywa kuri uyu wa 25 mutarama 2025   ingabo za leta itemewe ya Kinshasa FARDC ifatanyije na   FDLR, Abacanshuro, igisirikare cy’Uburundi, ndetse n’ingabo za  SADC barashe buhumyi  ibice birimo abaturage benshi  muri  Mweso  batsemba abasivile biganjemo abagore n’abana . Twabwiye kenshi amashyirahamwe  mpuzamahanga y’igenga n’ay’imbere mu gihugu    ibi bikorwa bya kinyamaswa bya leta ya Kinshasa  bigize ibyaha by’intamabara.”

Kuri uyu wa 24 Mutarama  amakuru yavugaga ko uyu mujyi wa Mweso wamaze gufatwa n’igirikare cya leta gusa abaturage bavuga ko kitawutindanye kuko M23 yahise yongera ikawisubiye ubu ukaba wasubiye mu maboko yawo.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:28 am, Jul 27, 2024
temperature icon 17°C
scattered clouds
Humidity 59 %
Pressure 1015 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe