Mu gihugu cya Mexique hakomeje kuba ibisa n’urujijo, ni nyuma y’uko abakandida babiri bagombaga guhatana ku mwanya wa meya bishwe barashwe mu mujyi wa Maravatio. Ni amatora ateganyijwe kuwa 2 Kamena 2024.
Ibitero bikomeje kwibasira abanyapolitiki byakajije umurego muri leta ya Michoacan, kamwe mu duce turangwamo ibikorwa by’ihohotera n’urugomo.
Abakandida bishwe ni Miguel Angel Reyes Zavala, umuganga w’indwara z’abagore witeguraga kwiyamamaza mu ishyaka rya Perezida, Andres Manuel Lopez Obrador ryitwa Morena party. Yarasiwe mu modoka ye hanze y’ivuriro rye.
Undi warashwe ni Armando Perez Luna, washakaga kwiyamamaza ahagarariye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya National Action Party (PAN). Yasanzwe mu modoka yapfuye, afite ibikomere by’amasasu ku mubiri we.